Abashakashatsi bashimye Polisi y’u Rwanda imikoranire yayo n’abaturage nyuma ya Jenoside

Mu ruzinduko Abashakashatsi bagize, basuye Polisi y’u Rwanda bishimira uko imikoranire yayo n’abaturage ihagaze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

​Abashakashatsi 18 bavuye mu bihugu bitandukanye bari mu Rwanda, aho basura ibigo bitandukanye bifite aho bihuriye n’ubutabera.

kuri uyu wa kane tariki ya 24 Werurwe, basuye Polisi y’u Rwanda birebera imikoranire y’ayo n’abaturage nyuma y’uko u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Bageze ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, bakiriwe na Umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga (Interpol) muri Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Tony Kuramba wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

CP Tony Kuramba, yashimiye Abashakashatsi ko mu bigo bafite gusura bahisemo na Polisi y’u Rwanda, yabasobanuriye urugendo rwa Polisi y’u Rwanda mu guhuza no gukorana n’abanyarwanda nyuma  ya Jenoside.

CP Tony yagize ati:”Mu mwaka wa 2002 Polisi y’u Rwanda itangira, twatangiranye ibibazo bitandukanye cyane cyane ibishingiye kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ariko twabashije kugenda dukorana neza n’abaturage, kugeza ubwo tubaye Polisi y’umwuga ikora neza, yizewe n’abaturage ndetse n’amahanga ubu.”

Abagize itsinda ry'Abashakashatsi hamwe na bamwe mu bayobozi bakuru ba Polisi y'u Rwanda.
Abagize itsinda ry’Abashakashatsi hamwe na bamwe mu bayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda.

Urugendo rw’aba bashakashatsi bakaba barufashwamo na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, aho bibanda ku kwiga ku kubaka no kubumbatira amahoro mu gihugu kivuye mu ntambara n’ibibazo biboneka mu kubaka umuryango nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu biganiro bahawe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Inspector of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yabasobanuriye ibibazo u Rwanda rwari rufite muri rusange na Polisi by’umwihariko nyuma ya Jenoside, uko byagiye bikemurwa n’ibimaze kugerwaho ubu.

ACP Twahirwa yagize ati:”Kugirango habeho gukumira no kurwanya ibyaha mu buryo burambye, hagomba kubaho imikoranire hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage ndetse n’itangazamakuru, ibi bigatuma habaho umutekano urambye, demokarasi, amajyambere, ubutabera, uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kugirango ibi bigerweho, bikaba bisaba amahugurwa kuri izo nzego zose, kugirango zihanahane amakuru kandi zumve kimwe ikibazo cy’umutekano.”

Nyuma y’ibi biganiro, uyoboye iri tsinda Dr. Muleefu waturutse muri Kaminuza y’u Rwanda yashimiye Polisi y’u Rwanda uko yahaye aba bashakashatsi ubumenyi ku mibanire y’abaturage nyuma ya Jenoside, anishimira ubutwererane burangwa hagati ya Polisi y’u Rwanda na Kaminuza y’u Rwanda.

 

intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →