​Karongi: Abarobyi basabwe kuba abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano mu kiyaga cya Kivu

 

Abarobyi mu kiyaga cya kivu ku gihande cya Karongi, basabwe na Polisi y’u Rwanda kugira uruhare mu kubungabunga umutekano aho bakorera umwuga wabo.

Abarobyi bagera kuri 80 bakorera umwuga wabo mu gice cy’amazi cy’ikiyaga cya Kivu gikora ku mirenge ya Gishyita, Rubengera, Bwishyura na Mubuga yo mu karere ka Karongi basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’agace k’amazi bakoreramo umwuga wabo.

Ibi abarobyi babikanguriwe ku itariki 31 Werurwe 2016, mu nama bagiranye n’umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi (Police Marine) ukorera mu karere ka Karongi, Inspector of Police (IP) Alexis Bukuru.

Inama n’aba bakora uyu mwuga w’uburobyi bibumbiye muri Union des Cooperatives des Pêcheurs et Vendeurs-Karongi (UCOPEVEKA) yabereye mu kagari ka Kibuye mu murenge wa Bwishyura.

IP Bukuru, yababwiye ko kwica amategeko n’amabwiriza agenga umwuga wabo bishyira mu kaga ibinyabuzima biba mu mazi nk’amafi n’ibindi.

IP Bukuru, yababwiye kandi kwirinda kurobesha ibikoresho bitemewe nk’imitego yitwa kaningiri, inzitiramubu, indobani, n’ibindi.

IP Bukuru, yabasobanuriye ko kurobesha bene ibyo bikoresho bituma habaho igabanuka ry’umusaruro w’amafi kubera ko ababikoresha bafata amafi akiri mato, ni ukuvuga adakwiriye kurobwa.

IP Bukuru yababwiye kandi ati:” Impanuka zo mu mazi ziterwa ahanini no gukoresha ubwato bushaje no kubupakiramo ibintu birenze ubushobozi bwabwo, mukwiye kubyirinda.”

Abarobyi bagiriwe inama yo kujya buri gihe bambara umwenda ubarinda kurohama igihe bakoze impanuka mu mazi, abasaba kujya babuza abana kwidumbaguza mu Kiyaga kuko bishobora kubaviramo kurohama, kandi igihe bibaye bakihutira kubimenyesha Polisi y’u Rwanda  kuri nomero ya terefone 110.

Abarobyi basabwe kujya kandi batanga amakuru ku gihe y’abantu bakoze cyangwa bafite imigambi yo gukora ibyaha  harimo n’icyo kuroba mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Umuyobozi wa UCOPEVEKA, Simarinka Celestin yagize ati:” Turi mu bantu bamara igihe kirekire mu mazi y’ikiyaga, ibyo bivuze ko tugomba kugira uruhare ruruta urw’abandi mu kubungabunga umutekano wacyo.”

 Simarinka, yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yabagiriye, kandi asaba bagenzi be kubahiriza amategeko n’amabwiriza y’umwuga wabo.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →