Kamonyi: Umuntu utaramenyekana amazina ye yishwe

Mu murenge wa Gacurabwenge akagari ka Nkingo mu mudugudu wa Nyamugari ijoro ryashize hiciwe umuntu.

Mu ijoro ry’italiki ya 6 rishyira iya 7, mu murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Nkingo mu mudugudu wa Nyamugari hafi y’ahazwi nko ku masuka ku kamonyi, hiciwe umugabo utaramenyekana amazina.

Ubwo umunyamakuru w’ikinyamakuru intyoza.com yageraga ahiciwe uyu muntu ndetse n’umurambo w’uwishwe ugihari, bamwe mu baturage batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuze ko uyu muntu wishwe ngo yaba yafatiwe mu cyuho yiba nubwo ntabyo yibye yafatanywe ngo bigaragazwe.

IP Erade Gakwaya, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo avugana n’umunyamakuru w’intyoza.com, yemeje ko uyu muntu yishwe, yavuze kandi ko batahamya neza impamvu y’urupfu rwe mugihe bitaremezwa no kwa muganga.

IP Gakwaya, yabwiye intyoza.com ko umurambo w’uwapfuye ugiye kujyanwa mu bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo usuzumwe bityo hamenyekane neza icyaba cyishe uyu muntu.

Mugihe iperereza rigikomeje, umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyepfo yabwiye intyoza.com ko ubu batatu mubakekwa kugira uruhare mu rupfu rw’uyu muntu bafitwe na polisi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →