Ububiligi: Umunyarwanda mubakoze ibitero by’iterabwoba byahitanye abantu

Umunyarwanda Herve BM, arakekwa kuba mu gatsiko k’ibyihebe byagabye ibitero mu gihugu cy’Ububiligi bigahitana abantu abandi bagakomereka.

Umushinjacyaha w’Umubiligi avuga ko umugabo wafashwe  kuri uyu wa Gatanu ushize yemeye ko ari we mugabo wari wambaye ingofero wagaragaye ari kumwe n’abagabye ibitero bya bombe ku Kibuga cy’Indege cya Buruseli mu Bubiligi.

Biravugwa ko uyu mugabo witwa Mohamed Abrini, yabwiye abashinzwe iperereza ko yari ku kibuga cy’indege kuwa 22 Werurwe ubwo ibi bitero by’ubwiyahuzi byagabwaga.

Uyu Abrini akaba asanzwe anashakishwa akekwaho kugira aho ahurira n’ibitero by’i Paris byahitanye ubuzima bw’abantu 130 mu Ugushyingo.

Abrini, Ni umwe mu bantu batandatu bafatiwe i Buruseli, nkuko amakuru dukesha BBC abivuga, muri batandatu bafashwe, babiri muribo bararekuwe, hanyuma abagikurikiranyweho uruhare mu bikorwa by’iterabwoba barimo Osama K, Herve BM, na Bilal EM.

Muri aba, uyu Herve BM, bivugwa ko ari Umunyarwanda ndetse na Bilal EM bombi bakekwaho kuba barafashije Abrini ndetse na Osama K.

Abayobozi b’u Bubiligi bizera ko abagize uruhare mu bitero by’i Buruseli ndetse n’i Paris bari mu gatsiko kamwe ko mu mutwe wa Islamic State.

Ibikumwe bya Abrini na DNA byasanzwe mu nzu 2 yihishemo ziri i Buruseli ndetse no mu modoka yakoreshejwe mu bitero by’i Paris nk’uko abashinzwe iperereza bakomeza bavuga.

Kuri uyu wa gatandatu, bivugwa ko abapolisi bafite ibitwaro bikomeye bakomeje gushakisha abandi bantu bose baba baragize uruhare mu bitero by’iterabwoba byashegeshe ububirigi ariko hibanzwe cyane mugace kitwa Etterbeek ahari inyubako bikekwa ko abagabye ibitero ariyo bakoreshaga.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →