• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
16/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
16/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
16/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge

Nyaruguru: Abantu 10 bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi bazira kwangiza ishyamba rya Leta

Umwanditsi
April 13, 2016

Abantu icumi bafungiwe gutema ibiti mu mashyamba ya Leta bakabitwikamo amakara.

Abantu icumi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Mata, mu karere ka Nyaruguru,  aho bakurikiranyweho icyaha cyo gutema ibiti mu mashyamba abiri ya Leta yo mu kagari ka Nyange na Gakoma, ho mu murenge wa Kibeho hanyuma bakayatwikamo amakara.

Abafatiwe mu kagari ka Gakoma  ni Nikuze Damascene ufite imyaka 32 y’amavuko, Ntakirutimana Alphonse ufite imyaka 34 y’amavuko, Nshimiyimana ufite imyaka 24, Nyamagana Simon ufite imyaka 23, Ndayisenga Viateur ufite imyaka 20, Mayira Emmanuel ufite imyaka 34, na Nkeshimana André ufite imyaka 28.

Muri Nyange, hafatiwe Ntirushimana Eugene ufite imyaka 28, Semagazi  Eugene ufite imyaka 29, na Ngirumpatse Emmanuel ufite imyaka 30 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yavuze ko ibiti abo icumi batemye, akaba ari na byo batekagamo amakara byari ku buso bungana na hegitari imwe n’igice.

Muri icyo gikorwa cyo gufata abangiza ibidukikije, Polisi y’u Rwanda muri aka karere yafatiyemo kandi uwitwa Ndayisaba Jean ufite imyaka 38 y’amavuko atwaye imifuka 150 y’amakara mu modoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite nomero ziyiranga RAC 562 Z nta ruhushya rwo kuyavana ahantu hamwe ayajyana ahandi.

CIP Hakizimana, yavuze ko Ndayisaba yafatiwe mu kagari ka Ngarurira, ho mu murenge wa Munini, ariko ko yaciwe ihazabu maze ararekurwa.

Yagize ati:”Uburenganzira bwo gusarura ishyamba no gutwika amakara butangwa n’ubuyobozi bw’umurenge, naho ubwo kuvana ibiti byasaruwe n’amakara ahantu runaka bijyanwa ahandi butangwa n’akarer”.

Ingingo ya 96 y’Itegeko Ngenga N° 04/2005 ryo ku wa 08/04/2005 rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda, ivuga ibihano bihabwa uwo ari we wese, mu buryo butubahirije amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu.

CIP Hakizimana yagize na none ati:”Gusarura ishyamba no gutwika amakara mu buryo bunyuranije n’amategeko biri mu byangiza ibidukikije, kandi kwangirika kwabyo bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu, ku rusobe rw’ibinyabuzima, no ku bukungu bw’igihugu muri rusange. Uwo ariwe wese uzahirahira abikora amenye ko azafatwa aryozwe ibyo yakoze”.

Ingingo ya 416 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 

Intyoza.com

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5798 Posts

Politiki

4049 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga