Uwanyirigira Chantal, mu myaka isaga 11 amaze afotora( gafotozi) amaze kwigeza ku rwego rushimishije nubwo yatangiye benshi bamukwena.
Uwanyirigira Chantal, ni umubyeyi wubatse ufite umugabo n’abana batatu, atuye mu murenge wa Nyamiyaga akagari ka Kidaho umudugudu wa Rugwiro, amaze imyaka isaga 11 mu mwuga wo gufotora.
Yatangiye uyu mwuga wo gufotora benshi bamukwena, bamuseka ndetse bakamusebya bavuga ko aba yagiye gutembera, kuryoshya, gusa ngo kumenya intego yicyo yashakaga nibyo byamufashije kudacika intege.
Nkuko abyivugira, Uwanyirigira ngo ntabwo gufotora byari bimurimo mbere, yaje kubyiga abona ko aho yari atuye bigora kubona ifoto nuko abikomeza atyo ahereye kuri apareye yitwaga Yashika.
Agira ati:”Rimwe nari nicaye murugo, nkenera ifoto ya Mituweli, kuyibona mbona birangoye, nta mufotogarafe wari utuye aho hafi, ngize amahirwe mbona hari umwe wari utuye ahajya kuba kure, araza rero aramfotora, amaze kumfotora ndamubwira nti ariko ubundi kugira ngo mbone ikintu kinduhije nta kuntu wanyigisha gufotora ngo nanjye njye mbyikorera?. Uwo mufotogarafi ahita ampa Yashika yari afite muha amafaranga ibihumbi icumi nari mfite ntangira gutyo mfotora”.
Chantal, avuga ko agitangira gufotora hari ubwo yajyaga guhanaguza amafoto yafotoye rimwe agasanga abantu yabafotoye ibicebice kubera ko ntaho yareberaga isura y’uwo afotora kuri iyo apareye ya Yashika, yemwe ngo hari n’ubwo yasangaga nta n’ifoto yafashe kuko yari atarabimenya neza.
Yaje rero gutera imbere ngo agura apareye yari igezweho ya Digital ayigura ibihumbi 90 aho noneho yafotoraga umuntu amubona neza ndetse ifoto yabona itameze neza akayisiba akamufotora indi mbere ko ajya guhanaguza.
Chantal Uwanyirigira, yagiye azamuka mu ntera atitaye kubyavugwaga n’abantu bamuseka cyangwa se bamukwena ngo aba yagiye mubindi bitari ugufotora, yaje kugera aho agura Apareye ifotora yo mu bwoko bwa Nikon itari nshya yarakoze y’ibihumbi 280 ari nayo akoresha ubu mu gukomeza kwiteza imbere.
Uwanyirigira, avuga ko umwuga wo gufotora umaze kumugeza ku rwego rushimishije cyane, afatanyije n’umugabo we bubatsemo inzu y’ubucuruzi itari munsi ya Miliyoni eshatu, yakuyemo uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwo mu rwego rwa B.
Chantal, ngo yumva agifite inyota yo gukora kurushaho agatera imbere kugera n’aho azajya afata ama Videwo mu bukwe cyangwa ibindi birori atagombeye kwiyambaza abandi dore ko ngo yabyize ariko akaba atarabona ibikoresho byo kubikora.
Chantal, avuga kandi ko ibiraka byo gufotora rwose abibona ndetse ku ifoto yafotoye ngo abagabo ntibakurikira, ashishikariza abagore n’abakobwa gutinyuka imirimo yose ngo kuko ntacyo abagabo bakora bo badashoboye, ngo icyambere ni ukwiha intego no kumenya icyo ushaka.
Munyaneza Theogene / intyoza.com