Gakenke: Polisi yasabye abaturage kwirinda ihohoterwa rikorerwa mu ngo

Abaturage bagera ku 1000 batuye mu murenge wa Muzo, akagari ka Kabatesi basabwe na polisi gukumira no kwirinda amakimbirane ayariyo yose abera mu ngo.

Mu mpera z’icyumweru gishize, umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Gaston Karagire bagiranye inama n’abaturage bagera ku 1000 bo mu kagari ka Kabatesi, ho mu murenge wa Muzo, mu karere ka Gakenke.

Aba bayobozi, babwiye abaturage ingaruka z’ihohoterwa ryo mu ngo, kandi babakangurira kuryirinda.

Nzamwita yagize ati:”Umugabo cyangwa umugore uhohotera uwo bashakanye aba atanga urugero rubi ku bo babyaye ndetse no ku bandi babana, Kutumvikana hagati y’abashakanye biri mu bituma abana bahunga iwabo bakajya ku mihanda aho baba mu buzima bubi”.

Yabasabye kujya bakora amarondo neza, no kujya inama ku iterambere ry’imiryango yabo kandi bakirinda amakimbirane kubera ko ari mu bituma abana bahunga iwabo bakajya ku mihanda.

SP Karagire, yabwiye abaturage ati:”Kubuza amahwemo uwo mwashakanye umuhoza ku nkeke, umutoteza, cyangwa ukamubuza uburenganzira ku mutungo; ni bimwe mu byaha  by’ihohoterwa ryo mu ngo”.

Yababwiye kandi ko guhohotera umwana harimo kumukubita, kumukoresha imirimo ivunanye, kumuha ibihano bidahwanye n’icyo yakoze, kumusambanya, kumuta, kutamwandikisha avutse, no kumuvana mu ishuri n’ibindi.

Yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge biri ku isonga mu bitera abantu gukora bene ibyo byaha  ndetse n’ibindi nko gukubita no gukomeretsa no gufata ku ngufu, maze abasaba kutabinywa, kutabicuruza, no kutabitunda, kandi bagatanga amakuru y’ababikora.

SP Karagire yababwiye ati:”Umuryango urimo ihohoterwa ry’uburyo ubwo ari bwo bwose urangwa n’ubwumvikane buke, Kutajya inama hagati y’abawugize bidindiza iterambere ryawo”.

Yabasabye kuba ijisho ry’umutekano birinda ibyaha aho biva bikagera, kandi batanga amakuru yatuma birwanywa ndetse yatuma hafatwa ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.

Yababwiye ko umuntu ufite amakuru ajyanye n’ihohoterwa ryakorewe umwana yayamenyesha Polisi y’u Rwanda kuri nomero ya terefone 116.

 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →