Guverineri Bosenibamwe, asaba abaturage b’intara ayoboye kugira umutekano uwabo
Guverineri Bosenibamwe, asanga abaturage badashobora gukumira ibyaha mugihe batitaye ku mutekano w’aho batuye ngo bawugire uwabo.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé yahamagariye abaturage bo muri iyi Ntara kwita ku mutekano w’aho batuye barwanya ibyaha iyo biva bikagera aho yagize ati:” Mubigize ibyanyu byabafasha gukumira ibyaha”.
Ibi yabivuze ubwo yagiranaga inama n’abaturage b’uturere twa Musanze na Burera mu bihe bitandukanye ku italiki ya 12 Gicurasi .
Izi nama z’umutekano zombi zitabiriwe n’inzego zishinzwe umutekano, abayobozi b’ibanze n’abandi bafatanyabikorwa ba Polisi mu kurwanya ibyaha.
Mu kiganiro yahaye ibihumbi by’abaturage b’umurenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze, Bosenibamwe yagize ati:”umutekano utagizwemo uruhare rugaragara n’abaturage ntabwo ushobora kugerwaho”.
Bosenibamwe yagize kandi ati:” Inyigisho za kominiti polisingi zatumye mugera ku rwego rwo kumenya no gutanga amakuru ku banyabyaha no ku bindi binyuranyije n’amategeko. Abanyabyaha murabana, bari mu miryango yanyu kandi murabazi ”.
Yakomeje agira ati:” Ntimukabahishire kuko uwo mubikorera ahemukira undi ku ruhande, mukwiye gutekereza…. N’iyo uwo mugizi wa nabi ari umuturanyi wawe, biba biganisha ko nawe uzabirenganiramo”.
Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa ryo mu ngo, ubujura, gukubita no gukomeretsa nibyo bikomeje kugaragara mu Ntara y’Amajyaruguru cyane muri Burera, Gicumbi na Musanze.
Yagize ati:” Igihe cyose ubonye ikintu kinyuranyije n’amategeko, ihutire kubimenyesha Polisi kuko itumanaho n’inzego z’umutekano zorohejwe, rero muharanire kwiteza imbere”.
Polisi y’u Rwanda yashyizeho imirongo 9 wahamagaraho: 110 ku bibazo byo mu mazi, 3511 ku makosa y’umupolisi, 3512 ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, 113 ku mpanuka zo mu muhanda, 112 ku kibazo cyose cyihutirwa, 111 ku nkongi, 997 ku bya ruswa, 116 ku gutabara abana na 3029 ku bya Isange.
Inama yari yitabiriwe kandi n’abandi bayobozi b’Intara, abayobozi b’uturere n’abandi bayobozi b’ibanze muri utu turere, abayobozi ba Polisi muri utu turere ndetse n’abayobora izindi nzego zishinzwe umutekano muri iyi Ntara.
Intyoza.com