Ngoma: Abaturage bagera kubihumbi 2000 bazindukiye mu myigaragambyo

Nyuma yo gutegereza amezi agera kuri atatu batabona amafaranga yabo, abaturage bagera ku bihumbi 2000 bahisemo gukora imyigaragambyo basaba amafaranga bakoreye.

Kuri uyu wa gatatu Taliki ya 18 Gicurasi 2016, abaturage bo mu murenge wa Remera akarere ka Ngoma, bazindukiye mu myigaragambyo basaba guhabwa amafaranga yabo.

Aba baturage bagera ku bihumbi 2000, bakora akazi ko guca cyangwa gutunganya amaterasi y’indinganire, nyuma yo kumara amezi atatu yose badakora ku ifaranga kandi byitwa ko bakora, bahisemo gushyira isuka n’ibikoresho bakoresha hasi maze bayoboka inzira yo kwigaragambya bagendereye kugaragaza akababaro kabo.

Umushinga witwa RSSPLWH wa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ukorera mu karere ka Ngoma ari nawo ukoresha aba baturage mu materasi, butangaza ko impamvu yatumye abaturage batinda kubona amafaranga yabo byatewe n’uko ngo amafaranga yayobye bityo agatinda.

Ubu buyobozi, butandagaza kandi ko bukora ibishoboka byose kugira ngo aba baturage babe babonye amafaranga bubagomba bitarenze kuri uyu wa kane w’iki cyumweru uretse ko abaturage bo bavuga ko bazayabara bayabonye.

 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →