Kamonyi: Mu murenge wa Nyarubaka, Imiryango ifitanye amakimbirane yasabwe kwisubiraho

Imiryango itabanye neza mu murenge wa Nyarubaka, yahurijwe hamwe mu gushaka igisubizo cy’amahoro arambye mu muryango.

Kuri uyu wa gatatu Taliki ya 18 Gicurasi 2016, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo ACP Nkwaya Francis arikumwe n’umukozi w’akarere ka kamonyi ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango Umurerwa Marie baganiriye n’imiryango isaga 90 itabanye neza mu murenge wa Nyarubaka.

Amakimbirane arangwa mu muryango, baba abagabo baba se abagore, bagaragaje ko ahanini aterwa no kuticarira ibibazo biba byavutse murugo ngo biganirweho n’abagize umuryango ariko by’umwihariko umugabo n’umugore.

Abagore basanga abagabo kenshi ngo bagira uruhare runini muri aya makimbirane, ubusinzi, gusesagura umutungo, gucana inyuma, kudafata inshingano z’urugo, kwishyira hejuru n’ibindi.

Abagabo nabo, bashinja abagore kutabubaha, kuba basigaye bajya mukabari cyane bagata urugo, kubaca inyuma, kudaca bugufi ahubwo ngo bagashaka guhangana nabo ngo ni ukwihimura kuko babonye uburinganire n’ibindi.

Umurerwa Marie, ufite iterambere ry'umuryango mu karere ka Kamonyi.
Umurerwa Marie, ufite umuryango mu nshingano ze mu karere ka Kamonyi aganira n’imiryango.

Muri ibi biganiro kandi hanatumijwemo imiryango ibanye neza mu ngo zayo kugira ngo ibashe gufasha mu myumvire kuburyo yo yashoboye kwirinda amakimbirane iwabo.

Imiryango ibanye neza, yagaragaje ko umuti wambere wo kugira amahoro mu muryango uva mu kwicara kw’abagize umuryango bakaganira, guca bugufi, koroherana no kumva ko buri umwe mu muryango ari nkenerwa mu bumwe bw’umuryango n’ibindi.

Rwabigwi Jean Marie Vianney, umuturage mu mudugudu wa Kavumu akagari ka ruyanza, avuga ko ikigomba guca amakimbirane mu muryango ari uko yaba umugabo, yaba umugore ndetse n’abana bakwicara hasi bakaganira bagamije gushaka icyiza cyafasha umuryango gutera imbere aho kwiha rubanda.

Umurerwa marie, ufite iterambere ry’umuryango munshingano ze, yabwiye iyi miryango ko imbaraga zishorwa munshyi n’imirwano mu ngo, amafaranga ajyanwa mutubari n’ibindi ngo bibaye bishyizwe mu mbaraga zo kubaka urugo ngo haboneka iterambere ry’umuryango ndetse n’igihugu muri rusange.

ACP Nkwaya Francis, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo, yibukije iyi miryango ndetse ayisaba kutarangwa n’amakimbirane ngo kuko nta kindi kindi akora uretse gukenesha umuryango ugahera hasi ntutere imbere.

ACP Nkwaya, yabwiye iyi miryango ko igomba gukumira no kwirinda amakimbirane mu muryango, kwirinda ihohoterwa iryo ariryo ryose, kugendera kure ibiyobyabwenge. Yasabye iyi miryango kandi gushyira hamwe bagakora bakiteza imbere n’igihugu muri rusange.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →