Minisitiri Kaboneka na IGP Gasana bashimye abaturage ba Gisozi

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gisozi bufatanyije n’abaturage bawo, bubatse Sitasiyo ya Polisi ifite agaciro ka Miliyoni 23 z’amafaranga y’u Rwanda.

Sitasiyo ya Polisi ya Gisozi yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 31 Gicurasi 2016, yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 23.

Iyi Sitasiyo, igizwe ahanini n’ibiro bya polisi mu murenge, amazu abapolisi bazabamo arimo ibitanda by’abapolisi 20, igikoni, aho bafungira abanyabyaha, n’ibindi nkenerwa.

Sitasiyo ya Polisi yatashywe ya Gisozi ifite ibyibanze kugera ku macumbi na n'ahafungirwa abanyabyaha.
Sitasiyo ya Polisi yatashywe ya Gisozi ifite ibyibanze kugera ku macumbi na n’ahafungirwa abanyabyaha.

Niragire Theophile, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisozi, avuga ko gutekereza iki gikorwa byatewe n’uko babonaga nta Sitasiyo ya Polisi bagira kandi ikenewe mu murenge.

Niragire agira ati:Twakoranaga n’umurenge wa Kinyinya bikatugora kugira ngo tugezeyo abakurikiranyweho ibyaha bamwe bakanaducikira munzira kubera kubagezayo byabaga bigoye, kujya gutanga ubuhamya kuri Polisi byavunaga abaturage bacu kimwe n’izindi serivise twakeneraga zireba polisi, ibyo rero nibyo byavuyemo igitekerezo nyamukuru cyo kwiyubakira Sitasiyo kugira ngo itwegere”.

Niragire, avuga ko uruhare rw’umuturage muri iki gikorwa ari imisanzu yatanzwe irimo n’iyafashije abaturage kwigurira imodoka y’umutekano, ariko kandi ngo hari n’umuganda wakorwaga mugihe hari imirimo y’amaboko ikenewe gukorwa.

Ifoto rusanjye y'urwibutso.
Ifoto rusanjye y’urwibutso.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Emmanuel K.Gasana, yashimye iki gikorwa cyatekerejwe ndetse kigakorwa n’abaturage bafatanije n’ubuyobozi bw’umurenge.

IGP Gasana, yavuze ko ibi byerekana ubufatanye bushingiye kucyo umukuru w’Igihugu ahora avuga kijyanye n’umutekano hamwe n’iterambere igihugu kigomba kugeraho.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko ibi bizafasha cyane mu gukomeza ubufatanye Polisi isanzwe ifitanye n’abaturage, ko bizafasha mu kwirindira umutekano, gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis ari nawe wari umushyitsi mukuru, yashimye igikorwa avuga ko kuba cyarashobotse bitatewe n’uko uyu murenge n’abaturage bawo aribo bafite amafaranga menshi, ahubwo ngo byavuye kubufatanye no gushyira hamwe.

Minisitiri Kaboneka, yavuze ko kubona ibiro bya Polisi bifite ibikoresho byose bikenewe, kugera aho banashaka ibitanda abapolisi bazahaba bazajya bararaho gusa kuri Miliyoni 23 ngo si ibintu bisanzwe, gusa ngo kubera ubushake barabikoze kandi birashoboka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gisozi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisozi.

Minisitiri Kaboneka, yijeje ko ubu bufatanye, uku gushyira hamwe bizakomeza, yavuze ko ubuyobozi bw’umurenge wa Gisozi bugomba kuzaba ishuri benshi bazaza kwigiraho cyangwa bukajya kwigisha abandi uko bwashoboye igikorwa gikomeye ku mafaranga make.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →