Kigali: Umunyamakuru wa City Radio yakubiswe n’abanyerondo

Abanyerondo mu murenge wa kimisagara, bafashe umunyamakuru wa City Radio baramukubita bamwambura ibye banamutesha akazi.

Mugitondo cyo kuri uyu wa kane Taliki ya 16 Kamena 2016, mu murenge wa Kimisagara akagari ka Katabaro umudugudu w’Uruyange umunyamakuru yahakubitiwe n’abanyerondo ateshwa akazi ke, yamburwa bimwe mu byo yari afite birimo isaha n’ingofero.

Ndahiro Valens Papy, umunyamakuru ukorera City Radio, aganira n’intyoza.com, yavuze ko ubwo yari mu kazi ke, aganira n’umuturage wavugaga ko ahohotewe n’aba banyerondo ngo nibwo yafashwe, arakubitwa, yamburwa isaha, ingofero hamwe n’ikarita ye y’akazi ateshwa Moto ye agendaho ajyanwa ku murenge wa kimisagara.

Umunyamakuru Ndahiro Pappy wahohotewe n'abanyerondo ikote ryari inyuma y'aka gapira yarikuyemo kuko ryari ryanduye.
Ndahiro Valens Papy wahohotewe n’abanyerondo, ikote ryari inyuma y’aka gapira yarikuyemo kuko ryari ryanduye.

Ndahiro, avuga ko yakubiswe ku buryo ikoti ry’umweru yaje yambaye ryahindanye akarikuramo agasigarana agapira k’imbere yaryo.

Ruzima Serge, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara, yatangarije intyoza.com ko yamenye ikibazo adahari akaza kugira ngo abashe gufatanya n’abo bireba kugikemura.

Ruzima Serge agira ati:” abo banyerondo ngo babonye umuntu ari kubatunga akuma gafata amajwi, barwanye ibyabo, barwana n’uri kubafotora n’ufata amajwi, nyuma rero nibwo yaberetse ikarita ariko ngira ngo yayiberetse bamugejeje hano”.

Ruzima, akomeza agira ati:” Ingamba tugiye gufata ni ukwigisha aba banyerondo, uburyo ki bitwara imbere y’umunyamakuru, cyane cyane iyo afite ibyangombwa bimuranga kuko ari uburenganzira bwe kubona amakuru, ariko kandi abanyamakuru nabo tubasaba kujya baza bambaye ibibaranga bakanatwibwira mbere”.

Abo ubona bambaye impuzankano ni bwamwe mu banyerondo isa nibo banyerondo bakubise Umunyamakuru Pappy Ndahiro
Abo ba 3 bambaye impuzankano isa, ni bwamwe mu bakubise Pappy Ndahiro. aha ni ku murenge wa Kimisagara ubwo intyoza.com yahageraga bagihari.

Umuturage wakomangiwe butaracya ahagana saa kumi nimwe za mugitondo, avuga ko yabyutse, areba ukomanze maze agasanga ari abashinzwe irondo, ngo mu gihe bari bamaze kumvikana ko aba abishyuye ibihumbi 2000 muri 5000 akababwira ko andi agiye kuyashaka, umuyobozi w’aba banyerondo yavuze ngo birahindutse niwe bashaka naze bagende, nibwo kumushorera batemeye ko asubira munzu.

Abaturage bari aho ibi byabereye mu majwi yabo ikinyamakuru intyoza.com gifite, bashinja aba banyerondo kwitwara nabi, gukoresha amagambo atari meza, kubabyutsa ijoro cyangwa bakabazindukira butaracya bababuza ibitotsi.

Umwe muribo yabwiye intyoza.com ati:” icyo mbona gikwiriye gukorwa ni uko babashyira ku murongo kuko nta kinyabupfura bagira( Discipline), bagira ibitutsi by’inyandagazi, nta muco bagira kandi urebye n’irondo barara njyewe nta n’iryo mbona kuko nk’ubu baherutse kuza batumeneraho urugi, ibintu byose barabyiba kandi bucyeye baraza ngo ni tubahe amafaranga y’umutekano”.

Uyu muturage avuga ko yabonye umunyamakuru akubitwa, agira ati:” Njyewe nabonye bamufata baramukubita, bamwambura ingofero, bakamuterura umwe agakubita ukwe n’undi ukwe”.

Abaturage, bavuga kandi ko umukuru w’umudugudu ubwo ibi byatangiraga atari ahari ko ahubwo ngo yahamagawe nyuma n’aba bashinzwe irondo ubwo byari bikomeye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →