Nyamasheke: Ubuyobozi bwa Polisi n’abaturage baganiriye ku kubumbatira umutekano

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’iburengerazuba, yasabye abaturage kurangwa n’ubufatanye mu kubumbatira umutekano.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bertin Mutezintare yasabye abatuye mu karere ka Nyamasheke kwitabira no kugira gahunda zigamije gusigasira umutekano izabo kugira ngo bakomeze gutera imbere mu bukungu.

Ubu butumwa ACP Mutezintare yabutanze mu mpera z’icyumweru gishize mu  nama abayobozi bo ku kwego rw’iyi Ntara bagiranye n’abaturage bo mu murenge wa Cyato.

Mu ijambo rye, ACP Mutezintare yashimye abatuye muri aka karere ku ruhare rwabo mu kubumbatira umutekano, ariko na none abasaba gukora neza amarondo kugira ngo bakumire ibikorwa byose binyuranije n’amategeko bishobora kuwuhungabanya.

Yagize kandi ati:”Nta terambere rirambye rishobora kuba ahatari umutekano. Ni yo mpamvu uruhare rwa buri wese mu kuwubumbatira rukenewe”.

Yabwiye kandi abo baturage ati:”Murasabwa gukorana neza na Komite zo kurwanya no gukumira ibyaha muziha amakuru y’ikintu cyose mucyeka ko gishobora guhungabanya ituze ryanyu”.

ACP Mutezintare, yakomeje ubutumwa bwe asaba abatuye muri aka karere kuba ijisho ry’umuturanyi, kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’amakimbirane ayo ari yo yose.

Yabasobanuriye ko amakimbirane ari mu bituma abana bahunga iwabo ku buryo bamwe bahitamo kuva mu ishuri bakajya ku mihanda aho bakorera ibikorwa bitemewe nko kunywa ibiyobyabwenge, ubujura, n’ibindi.

ACP Mutezintare, yababwiye ko ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitemewe zaba izivanwa mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda nka   kanyanga ndetse n’izengerwa hirya no hino mu gihugu nka Muriture, bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubira no gukomeretsa, gufata ku ngufu no gusambanya abana, maze abasaba kutabinywa, kutabicuruza, no kutabitunda kandi bagatanga amakuru y’ababikora.

Ubutumwa abandi bayobozi bagejeje kuri abo baturage bwabakanguriraga kwirinda ibyaha aho biva bikagera, kugira uruhare mu kurwanya ibikorwa byose binyuranije n’amategeko, no kwitabira gahunda z’iterambere.

Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →