Abasirikare batatu b’abafaransa barishwe bibanza kugirwa ubwiru

Mu gihugu cya Libiya abasirikare batatu b’abafaransa bari mu mubare w’ingabo zitazwi umubare n’igihe zagereyeyo, barishwe bigirwa ubwiru.

Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 20 Nyakanga 2016, Minisitiri w’ingabo mu gihugu cy’ubufaransa, yeruye atangaza ko abasirikare 3 b’abafaransa biciwe muri Libiya bari mu kazi k’igihugu.

Mu itangazo rigenewe itangazamakuru ryasohowe na Minisiteri y’ingabo z’ubufaransa, Jean-Yves le Drian, Minisitiri w’ingabo z’ubufaransa yagaragaje akababaro batewe n’urupfu rw’abasirikare b’abafaransa bapfiriye mu butumwa bw’akazi mu gihugu cya Libiya. gusa hirinzwe gutangaza amataliki ahantu n’igihe abasirikare biciwe.

Minisitiri le Drian, yunamiye aba basirikare ndetse abashimira ubutwari, umurava no gukunda igihugu byabaranze mu gihe bari mu kazi cyane ngo ibikorwa bagize byo kurwanya iterabwoba, yihanganishije kandi imiryango yabo bakomokamo, inshuti n’abavandimwe bahafi.

Iyicwa ry’aba basirikare batatu b’abafaransa, ryatumye hahishurwa bwambere ku mugaragaro ukuba kw’ingabo z’abafaransa muri iki gihugu cya Libiya kuko bari bariyo  bakora mu buryo bw’ibanga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →