Abazunguzayi n’abaguzi babo bararye bari menge kuko bashyiriweho ibihano

Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo guca ubucuruzi bw’akajagari bwakunze kuwuvugwamo, wahisemo gushyiriraho ibihano haba kubazunguzayi n’ababagurira.

Igazeti ya Leta no 29 yo kuwa 18 Nyakanga 2016, yasohotsemo amabwiriza y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yateranye kuwa 03 Gicurasi 2015, icyari kigenderewe cyari ugushaka icyakorwa ngo hakumirwe ubucuruzi bwiswe ubw’akajagari butemewe.

Aya mabwiriza kandi ntagena gusa ikumirwa ry’ubu bucuruzi butemewe bwiswe ubw’akajagari ahubwo anashyiraho ibihano akanagena imiterere n’imikorere y’amasoko aciriritse afashirizwamo abafite igishoro n’ubushobozi bucye mu mujyi wa Kigali.

Mu byari bimenyerewe mu mujyi wa Kigali, byari ukubona umuzunguzayi ahigwa n’ibyo afite ariko umugurira ntibigire icyo bimuhungabanyaho, nyamara ubu ibintu byahindutse kuko yaba umuzunguzayi, yaba ugura ibyo afite, bose bateganyirijwe ibihano.

Igice kimwe kirebana n’ibihano bifatiwe umuzunguzayi n’umuguzi kigira kiti:”Bitanyuranyije n’ibindi ibihano biteganywa n’andi mategeko, umuntu uwo ari we wese ugaragayeho ikosa ryo gucururiza no kugurira mu muhanda mu Mujyi wa Kigali, azacibwa ihazabu ryo mu rwego rw’ubutegetsi ry’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000R Frw) kandi agasubiza abamuteye inkunga ibicuruzwa afite bikajyanwa mu bubiko bwabugenewe mu Turere. Ihazabu rishyirwa kuri konti y’Akarere k’aho ikosa ryakorewe; umuntu wese ufashwe agura (umuguzi) ibicuruzwa by’abakora ubucuruzi bw’akajagari bukorerwa ahatemewe, azajya agawa kandi acibwe ihazabu ringana n’ibihumbi icumi (10,000 frw) kuri bene ibyo bicuruzwa”.

Umujyi wa kigali, wagiye ufata ibyemezo byinshi bitandukanye bigamije guca ubucuruzi bw’akajagari nyamara ugasanga ibije byose birareba gusa abakora ubu bucuruzi bazwi nk’abazunguzayi, ubwo abaguzi babo nabo bashyiriweho ibihano hitezwe kurebwa niba koko iki aricyo gisubizo nyacyo umujyi wari ukeneye ngo uce abazunguzayi cyane ko bakomeje kuvuga ko kuva mu muhanda kwabo bitazashoboka.

Mu rwego kandi rwo guca ubu bucuruzi bukorwa n’abazunguzayi, umujyi wa kigali wagiye utegura gahunda nyinshi zigamije kubafasha kugera n’aho wabubakiye amasoko aciriritse bajyamo bagakora nta misoro babazwa mu gihe kingana n’umwaka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →