Mu imurikagurisha (Expo 2016) riteganijwe kubera i Kigali ku nshuro ya 19, hitezwe ko rizitabirwa n’abantu basaga ibihumbi 320.
Ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera (PSF) mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa mbere Taliki ya 25 Nyakanga 2016 ku cyicaro cy’urugaga, buhamya ko imurikagurisha ry’uyu mwaka wa 2016 rizitabirwa n’abasaga ibihumbi 320 mu minsi rizamara.
Ubu buyobozi, buvuga ko uko imyaka igenda isimburana ari nako uburyo bw’imitegurire burushaho kunozwa ndetse n’abitabira Expo bakagenda barushaho kwiyongera, ibihugu 17 nibyo bizaba bifite ababikomokamo bazanye ibintu byabo mu imurikagurisha.
Uretse uyu mubare utangazwa w’abateganyijwe kwitabira imurikagurisha ku bwinshi, ubuyobozi bwa PSF butangaza ko n’abazitabira kumurika ibyabo nabo atari bake kuko bavuye kuri 408 muri Expo ya 2015 bagera kuri 419 uyu mwaka, barimo abanyamahanga 148 naho 271 bakaba abanyarwanda.
Ubu buyobozi buhamya ko hari byinshi byagiye bihinduka hagamijwe kunoza imitegurire kugira ngo abazitabira imurikagurisha ry’uyu mwaka baba abazaryitabira bamurika, baba se abazarisura bazabone ibyiza biruta ibyo babonye mu imurikagurisha ry’ahahise.
Imurikagurisha ku nshuro ya 19 ry’uyu mwaka wa 2016, riteganijwe gutangira kuri uyu wa gatatu Taliki ya 27 Nyakanga 2016 rikazasozwa Taliki ya 10 Kanama 2016. rizabera i Gikondo aho risanzwe ribera, biteganyijwe ko rizajya rifunga saa yine z’ijoro nta gihindutse kuko ngo bisabwe n’abazaryitabira byanahinduka amasaha akiyongera.
Ubuyobozi bwa PSF, butangaza kandi ko mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere buteganya ko imurikagurisha(Expo) yazimurirwa i Gahanga mu karere ka Kicukiro kuko ariho babonye ubutaka buhagije bugiye gutangira gutunganywa kugira ngo hazabe ariho hazajya hakira imurikagurisha.
Munyaneza Theogene / intyoza.com