• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
24/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
24/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
24/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
24/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana

Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kwirinda gutwika amashyamba

Umwanditsi
July 26, 2016

Uretse mu mujyi wa Kigali gusa, ahandi hose mu ntara zigize igihugu cy’u Rwanda hagiye hagaragara gutwika amashyamba mu buryo bw’ubwangizi inshuro imwe cyangwa zirenze imwe.

N’ubwo imibare itangwa na Polisi y’u Rwanda yerekana ko inkongi z’umuriro zagabanutse guhera mu mwaka ushize, Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abaturage kwirinda gutwika amashyamba arimo pariki z’igihugu n’ibyanya bikomye, cyane cyane muri ibi bihe by’impeshyi.

Ubu bukangurambaga bwakozwe n’abavugizi ba Polisi y’u Rwanda, mu rwego rwo gukomeza ingamba zo kwita no kurengera ibidukikije.

Uretse mu mujyi wa Kigali gusa hatabonetse gutwika amashyamba, mu zindi ntara zisigaye habonetsemo ahantu hamwe cyangwa habiri hahiye mu minsi ishize.

Nk’uko umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yabitangaje, itwikwa ry’amashyamba rigaragara muri iyi ntara rikorwa n’aborozi, bavuga ko muri ibi bihe by’impeshyi ibyatsi biba byarumye, bityo bagatwika amashyamba bagambiriye kubona urwuri rutoshye ngo amatungo yabo abone ubwatsi bwo kurisha umukamo wiyongere.

Akaba yarihanangirije abantu nk’aba muri aya magambo;”Umuntu umwe ashobora gukora ikintu azi ko cyoroshye kikagira ingaruka ku gihugu cyose, niyo mpamvu buri wese rero agomba kwirinda ibintu nk’ibi, kandi niba hagize aho biba, buri wese akihutira kubimenyesha Polisi kandi abaturage nabo bakagira uruhare mu kurwanya izi nkongi zitarafata ahantu hanini”.

Guhera umwaka ushize, mu ntara y’Iburasirazuba habonetse gutwika amashyamba inshuro 14, hegitari 161 zirangirika, ariko iyi mibare ikaba iri munsi y’iyabanje mu myaka yabanjirije uwashize kuko hahiye hegitari 327. Iyi ntara ikaba iza ku mwanya wa mbere muzagaragayemo gutwika amashyamba.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire, yavuze ko hegitari imwe yo mu ishyamba rya Mukura ariyo yahiye mu kwezi kwa Kamena.

Akaba yagize ati;”Muri iyi ntara, ishya ry’amashyamba akenshi riterwa n’abatwika amakara. Tukaba dukangurira abantu kwirinda ibintu nk’ibi kuko n’aho biboneka biterwa n’abayatwika mu buryo butemewe n’amategeko.”

Mu ntara y’Amajyepfo, umuvugizi wa Polisi muri iyi ntara Chief Inspector of Police (CIP) Andre Hakizimana, yavuze ko gutwika amashyamba byagaragaye inshuro ebyiri mu karere ka Ruhango aho umuhinzi yatwikaga ibyatsi agirango abone uko ahinga, bikarangira ishyamba byegeranye rifashwe, mu gihe umuvugizi w’intara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko muri iyi ntara umurwayi wo mu mutwe yatwitse ishyamba hakangirika hegitari 3 mu karere ka Gakenke.

Mu rwego rwo kurengera ibidukikije, Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe kurwanya iyangizwa ry’ibidukikije n’ibyaha bibikomokaho (Environmental Protection Unit-EPU) gakorera mu ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID), kakaba gafite inshingano zo gukangurira abanyarwanda kurengera ibidukikije, kabigisha ibibi byo kubyangiza no gutwika amashyamba, kandi Polisi ikaba imaze guhugura abantu barenga ibihumbi 20 kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro.

Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’igihugu

 

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5820 Posts

Politiki

4071 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

140 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga