Nyuma yo gusohorwa muri gereza afungiyemo, bamwe mu baturage babonye ajyanwa bibwiye ko General ashimuswe ariko nyuma hatangwa ihumure ko atashimuswe.
General Ndayirukiye Cyrille ufatwa nka nomero ya kabiri mu basirikare bakomeye bashatse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza umwaka ushize, kuri uyu wa Kane taliki ya 4 Kanama 2016, ubuyobozi bwa gereza afungiyemo bwahumurije abaturage bibwiraga ko yashimuswe bu babwira ko atashimuswe nkuko bari babiketse babonye ajyanwa.
Ubwo bamwe mu baturage babonaga uyu mu General mu modoka y’igipolisi cy’uburundi mu gitondo avanwa kuri gereza afungiyemo, baketse ko ashimuswe dore ko ngo atari we wa mbere byaba bibayeho, babibonye batangiye guhererekanya amakuru kuko batari bazi aho yerekejwe.
General Cyrille Ndayirukiye, amakuru ahamya ko arwaye ndetse aya makuru agashimangirwa n’ubuyobozi bwa gereza nkuru ya Gitega afungiyemo aho bweruriye abaturage bakekaga ko ashimuswe bukababwira ko yari ajyanwe kwa muganga kuvurwa.
Mu mugambi wapfubye wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida w’uburundi Nkurunziza Pierre, bivugwa ko uyu mu General Ndayirukiye Cyrille ariwe musirikare wo kurwego rwo hejuru uza ku mwanya wa Kabiri nyuma ya General Niyombare Godefroid.
General Ndayirukiye Cyrille, kuva umugambi wo guhirika ubutegetsi uburijwemo ndetse agafatwa we na bamwe mubavugwa ko bateguranye uwo mugambi, yakatiwe n’urukiko igihano kingana no kuzafungwa ubuzima bwe bwose.
Intyoza.com