• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Kamonyi: yatwikishije umukobwa ipasi bucya yarekuwe na Polisi

Umwanditsi
August 12, 2016

Umusore yatwikishije ipasi umukobwa yakekaga ko yamugaburiye inzaratsi agejejwe kuri Polisi bucya bamurekuye.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru intyoza.com, ahamya ko kuri uyu wa kane taliki ya 11 Kanama 2016, mu murenge wa Gacurabwenge umusore yatwikishije umukobwa ipasi amukekaho kumugaburira inzaratsi.

Uyu musore ubwo yaryaga ibiryo yagaburiwe n’uyu mukobwa, yamuketsemo kuba yamushyiriyemo inzaratsi, akibikeka ngo yamusabye kumubwiza ukuri undi arabyanga niko gucomeka ipasi amubwira ko natabimubwira amutwika.

Ubwo umukobwa yangaga kumubwira yahise atwikishwa ipasi yari imaze gushyuha, ababaye aravuga, abajijwe aho yazikuye n’aho yazishyize ngo yanze kuhavuga arongera aramutwika ngo abona kumubwira byose uko byagenze.

Ubwo uyu musore yagezwaga mu maboko ya Polisi ikorera mu murenge wa Gacurabwenge, amakuru ahamya ko yarekuwe agasabwa kujya kuvuza uwo yatwitse ndetse no kwiyunga nawe.

CIP Andre Hakizimana, umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo, ubwo yaganirana n’intyoza.com yavuze ko aya makuru ntayo yari yamenye ko ariko agiye kubikurikirana.

CIP Hakizimana Andre, avuga ko biramutse koko byabaye ko umuntu atwika undi akagera mu maboko ya Polisi agahita arekurwa haba habaye ikosa ngo kuko iki ari icyaha gihanwa n’amategeko.

CIP Hakizimana, yatangarije intyoza.com ko nka Polisi bagiye gushaka uko ikibazo gikurikiranwa, uwatwitswe akarenganurwa bityo n’uwamutwitse agashakishwa agashyikirizwa amategeko kuko ngo naho yaba yari afite ibyo amushinja nta muntu numwe wemerewe kwihanira mu gihugu gifite ubuyobozi kandi kigendera ku mategeko.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga