Kamonyi: yatwikishije umukobwa ipasi bucya yarekuwe na Polisi

Umusore yatwikishije ipasi umukobwa yakekaga ko yamugaburiye inzaratsi agejejwe kuri Polisi bucya bamurekuye.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru intyoza.com, ahamya ko kuri uyu wa kane taliki ya 11 Kanama 2016, mu murenge wa Gacurabwenge umusore yatwikishije umukobwa ipasi amukekaho kumugaburira inzaratsi.

Uyu musore ubwo yaryaga ibiryo yagaburiwe n’uyu mukobwa, yamuketsemo kuba yamushyiriyemo inzaratsi, akibikeka ngo yamusabye kumubwiza ukuri undi arabyanga niko gucomeka ipasi amubwira ko natabimubwira amutwika.

Ubwo umukobwa yangaga kumubwira yahise atwikishwa ipasi yari imaze gushyuha, ababaye aravuga, abajijwe aho yazikuye n’aho yazishyize ngo yanze kuhavuga arongera aramutwika ngo abona kumubwira byose uko byagenze.

Ubwo uyu musore yagezwaga mu maboko ya Polisi ikorera mu murenge wa Gacurabwenge, amakuru ahamya ko yarekuwe agasabwa kujya kuvuza uwo yatwitse ndetse no kwiyunga nawe.

CIP Andre Hakizimana, umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo, ubwo yaganirana n’intyoza.com yavuze ko aya makuru ntayo yari yamenye ko ariko agiye kubikurikirana.

CIP Hakizimana Andre, avuga ko biramutse koko byabaye ko umuntu atwika undi akagera mu maboko ya Polisi agahita arekurwa haba habaye ikosa ngo kuko iki ari icyaha gihanwa n’amategeko.

CIP Hakizimana, yatangarije intyoza.com ko nka Polisi bagiye gushaka uko ikibazo gikurikiranwa, uwatwitswe akarenganurwa bityo n’uwamutwitse agashakishwa agashyikirizwa amategeko kuko ngo naho yaba yari afite ibyo amushinja nta muntu numwe wemerewe kwihanira mu gihugu gifite ubuyobozi kandi kigendera ku mategeko.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →