• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Ishyamba si ryeru muri Primus Guma Guma Super Star ya 6

Umwanditsi
August 13, 2016

Ubutumwa bwatambukijwe n’umwe mubafatanya na Bralirwa gutegura PGGSS ya 6 bwateje ururondogoro no gutangira gukemanga ibibera muri iri rushanwa.

Mushyoma Joseph uzwi ku kazina ka Boubou, umuyobozi wa EAP ifatanya na Bralirwa gutegura amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star yateje ururondogoro n’icyizere gike mubari muri iri rushanwa ndetse n’abakurikirana ibyaryo.

Intandaro y’ibi byose ni ubutumwa uyu muyobozi yohereje (abishaka cyangwa atabishaka) mu itsinda(Group) rya Whatsapp ahuriramo n’abahanzi bari muri iri rushanwa rya PGGSS ya 6 avuga abahanzi 5 bambere mu majwi( Top 5).

Bamwe mubahanzi bakibona ubutumwa, baguye mu kantu, bamwe bati karabaye, abandi batangira kwibaza niba ubutumwa babonye butayobye, uko bibazaga ibibazo ni nako bamwe bahise batangira kwibaza ko igikombe ahubwo cyaba cyanamaze kubona nyiracyo mu ibanga bo bakaba barimo baruhira ubusa n’irushanwa ritararangira.

Dore ubutumwa bwoherejwe na Mushyoma Joseph kuri uyu wa gatanu taliki ya 12 Kanama 2016 uko bwagaragaye kurubuga rwa Whatsapp ahuriraho n’aba bahanzi bari muri iri rushanwa rya PGGSS ya 6.

Ubutumwa Mushyoma yohereje ku rubuga rwa Whatsapp ruhuza abahanzi n'abategura PGGSS6
Ubutumwa Mushyoma Joseph yohereje ku rubuga rwa Whatsapp ruhuza abahanzi n’abategura PGGSS6.

Uyu muyobozi wa EAP Mushyoma Joseph, aganira n’ikinyamakuru ukwezi.com dukesha iyi nkuru, yatangaje ko uru rwari urutonde rw’uko aba bahanzi bagomba gukurikirana mu gusuzuma no gukora imyitozo kubyuma bitegura ibihe bya nyuma by’iri rushanwa dore ko rishyirwaho akadomo(risozwa) kuri uyu wa gatandatu taliki ya 13 Kanama 2016.

Ubusobanuro bw’uyu muyobozi, kuri benshi mubahanzi, ntabwo babwemeye ndetse babufashe nk’ikinyoma no kujijisha kuko yari amaze kubona ko ubutumwa atanze ahari yibeshye aho bwari bugenewe bityo agashaka impamvu nyitwazo yamufasha kwisobanura.

Abahanzi bari muri PGGSS ya 6 batangiye kwibaza niba igikombe kitabonye nyiracyo irushanwa ritararangira.
Abahanzi bari muri PGGSS ya 6 batangiye kwibaza niba igikombe kitabonye nyiracyo irushanwa ritararangira.

Benshi mubabonye ubu butumwa ndetse batatinye no kunenga uyu muyobozi mu busobanuro yatanze n’uburyo avuga ko byari urutonde rw’uko bagomba gukurikirana mu myitozo kandi bidasanzwe bikorwa gutya, hanyuma kandi bakibaza n’uburyo yazanyemo Top 5 byumvikana ko ari batanu bari imbere y’abandi, bati kuki babaye batanu niba ari urutonde rw’imyitozo abandi bo ntibavugwe ko barimo ari 10?

Ubutumwa bwatanzwe n’uyu muyobozi yaba yabikoze abishaka cyangwa bimugwiririye, bwahesheje isura itari nziza runashyira urwikekwe no kutagirirwa icyizere ku mitegurirwe ya PGGSS ya 6, ubutumwa bwafashwe na benshi nk’ubugize icyo buhishe mu kugena abagenerwa imyanya hadakurikijwe uburyo buba bwatangajwe nk’amatora n’ibindi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga