Umukobwa wa Perezida yafashwe anywa ibiyobyabwenge

Malia Obama, umukobwa w’imfura wa perezida Hussein Barack Obama yafashwe amashusho anywa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Marijuwana.

Umwana w’umukobwa mu bana ba Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Malia Obama, yafashwe amafoto arimo kunywa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Marijuwana. Amafoto yahise akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Malia Obama w’imyaka 18 y’amavuko, ubwo yari yitabiriye iserukiramuco rya muzika ryaberaga ahitwa Lollapalooza nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Radaronline, mu ntangiriro z’uku kwezi yabonywe ndetse afatwa amafoto arimo kunywa ibiyobyabwenge.

Akimara gufatwa amafoto, imbuga nkoranyambaga zitandukanye zahise zitangira kuyakwirakwiza. Benshi mubantu batunguwe ndetse batangira kwibaza byinshi k’uburyo umukobwa w’umukuru w’igihugu cy’igihangange nka Leta zunze ubumwe za Amerika yanywa ibiyobyabwenge.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Barack Hussein Obama ari nawe se wa Malia Obama, akimara kubona aya mafoto yarimo akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, byaramubabaje bituma atangira gushaka uko yamufatira ingamba zikaze kuko ibi byateje igisebo muri uyu muryango w’umukuru w’Igihugu.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →