Kamonyi: Abayobozi 2 Akagari na mudugudu bavugirijwe induru n’abo bayobora

Mu nama umuyobozi w’akarere yagiranye n’abaturage m’umurenge wa Rugarika, Umukuru w’umudugudu n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari bavugirijwe induru n’abaturage ku kibazo cya Girinka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarubuye hamwe n’umukuru w’umudugudu wa Kabarama, bavugirijwe induru n’abaturage ubwo basobanyaga mu gusobanura uburyo bambuye umuturage inka yahawe muri gahunda ya Girinka.

Ibi byabaye mu nama umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Udahemuka Aimable yagiranye n’abaturage bo mu murenge wa Rugarika akagari ka Nyarubuye muri gahunda iba buri wa gatatu w’icyumweru nyuma ya saa sita aho ubuyobozi bumanuka bukajya kuganira n’abaturage.

Ubwo umuturage witwa Tegejo Silas yabazaga ikibazo cy’akarengane yagiriwe n’abayobozi b’akagari n’umudugudu bakamwambura inka ya Girinka yari amaranye umwaka, umukuru w’umudugudu n’umuyobozi w’akagari basobanyije mu kwemera uruhare rwabo muri iki kibazo bitera abaturage gutera hejuru babavugiriza induru.

Tegeje agira ati:” Bampaye inka ndayibana nyimarana umwaka, nkajya nyibangurira ikanga kwima, njya inama n’umukuru w’umudugudu ko inka ngomba kuyisimbuza iyindi. tumaze kubijyamo inama inka turayigurisha. tumaze kuyigurisha hamaze akanya igihe ngishakisha indi nka ngiye kubona mbona bamfashe bujura. Bamaze kumfata bujura inka barayinyaga n’amafaranga barayajyana”.

Abaturage bahawe akanya babaza ibibazo baba baraburiye ibisubizo mu nzego zo hasi.
Abaturage bahawe akanya babaza ibibazo bisanzuye banahabwa ibisubizo.

Uyu muturage yahamije ko abashinzwe Girinka ikibazo bakizi ndetse bamwe mu bari bitabiriye inama bahamije ko bari bakizi. yashinje umukuru w’umudugudu n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyarubuye ko aribo bamunyaze inka kandi ari nabo bari bagiye inama ko agomba kuyigurisha agashaka indi igomba kuyisimbura.

Umuturage ashinja umukuru w’umudugudu ko inka yagurishijwe bari kumwe. Umukuru w’umudugudu yabanje kubihakana abyegeka ku muturage avuga ko yayigurishije rwihishwa. mudugudu yagiye ahinduranya amagambo abanza guhakana ko ikibazo yari akizi. Nyuma yaje kubyemera abajijwe na gitifu w’umurenge niba yari yarabwiwe ko inka itima ko ndetse ashaka kuyigurisha ati:”Yari yarabimbwiye”. Gitifu ati Subikira aho.

Umwe mubaturage yagize ati:” Uyu mugabo yagurishije inka ku buryo buzwi. Na bariya nabo bari babiziranyeho ahubwo nuko babonye bije kandi Meya (Mayor) ahageze bakumva bije noneho bagashaka kugira ngo babihindure, babizinzike ariko bari babizi nabo”.

Mu gukemura ikibazo, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Udahemuka Aimable, afatanije n’abaturage, bamuhamirije ko uyu muturage inka yari yarayifashe neza. Bavuze ko yayigabiwe imeze nabi cyane ariko agakora uko ashoboye akayondora nubwo yanze kwima.

Udahemuka Aimable, nyuma yo kubyemeranywaho n’abaturage ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarika, bemeje ko uyu muturage Tegejo Silas agomba gushumbushwa Inka muzigiye gutangwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →