• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
02/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
02/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
02/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

IGP Gasana yibukije Abamotari uruhare rwabo mu gucunga umutekano no kwirinda impanuka

Umwanditsi
August 28, 2016

Nyuma y’umuganda ngarukakwezi wo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 27 Kanama 2016, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Gasana yaganiriye n’abamotari abaha impanuro mu kwicungira umutekano no kwirinda impanuka.

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 27 Kanama 2016 kuri sitade ntoya ya Kigali, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana yaganiriye n’abamotari bakorera mu mujyi wa Kigali ku kugira uruhare mu kwicungira umutekano, gukumira no kwirinda impanuka baharanira kubahiriza amategeko y’umuhanda no gutangira amakuru ku gihe.

Ibiganiro byahuje Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda n’abamotari, byabaye nyuma y’umuganda ngarukakwezi. IGP yashimiye muri rusanjye abamotari uruhare bagira mu kwicungira umutekano n’iterambere ry’igihugu, anabakangurira kubahiriza amategeko ndetse anagaya bamwe muri bo bahesha isura mbi umwuga bakora.

IGP Gasana, yababwiye ati:’’Umwuga mukora ufitiye igihugu akamaro, muwiteho kandi muwukore kinyamwuga. Igihugu kizirikana uruhare rwanyu mu iterambere ryacyo no mu mutekano wacyo, ariko turanabasaba kumenya abo mutwaye n’ibyo batwaye ko nta cyahungabanya umutekano”.

Abamotari beretswe amashusho ya bamwe muri bagenzi babo bafashwe bakora amakosa bikabaviramo impanuka zavuyemo urupfu, ababaga bapakiye ibirenze ubushobozi bwa moto zabo, ndetse n’abatwaye ibiyobyabwenge bitandukanye.

IGP Gasana, yaboneyeho umwanya wo kwamagana ibikorwa nk’ibi anasaba aba bamotari kubahiriza amategeko.

Yababwiye ati:’’Murasabwa guhagurukira kurwanya ibikorwa nk’ibi kandi aho mubonye mugenzi wanyu abikora cyangwa atubahiriza amategeko, mwe ubwanyu mukamwihanira ndetse buri gihe mukamushyikiriza inzego z’umutekano”.

Yabibukije kandi kurangwa n’indangagaciro za Kinyarwanda n’ubunyangamugayo.

Aha yagize ati:’’Turashimira bamwe muri mwe bagira uruhare mu ifatwa ry’abanyabyaha batandukanye, mukomereze aho kandi mujye mutanga amakuru hakiri kare ngo ibyaha bikumirwe bitaraba”.

IGP Gasana, aganira n'abamotari.
IGP Gasana, aganira n’abamotari.

IGP Gasana, yibukije abamotari nomero zitishyurwa bahamagaraho igihe bahuye n’ikibazo cyangwa babonye urenga ku mategeko, arizo 997 ihamagarwa n’ubonye utanga cyangwa uwakira ruswa, 113 uhuye n’ikibazo cy’impanuka, 112 ushaka kugira ikindi usobanuza.

Izindi nomero yabahaye ni 118, 0788311110 na 0788311502 zihamagarwa n’umuntu wese ushaka ibisobanuro mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

IGP Gasana, yakanguriye abamotari kurushaho kwirinda ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, ubujura n’ibindi byaha.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirijwe ushinzwe ubukungu n’iterambere Parfait Busabizwa wari witabiriye iki kiganiro, yashimiye Polisi kubera inama idahwema kugira abamotari. yaboneyeho umwanya wo kubibutsa ko umutekano n’isuku bakwiye kubigira umuco, kandi bagaharanira kugabanya no kwirinda impanuka.

Yavuze ati:”Umutungo w’ingenzi igihugu cyacu gifite ni abantu, ntibikwiye rero ko dupfusha abantu kubera amakosa y’abantu bamwe. Nimubona bamwe muri bagenzi banyu batubahiriza amategeko mujye muhita mubimenyesha Polisi”.

Yabasabye kandi kugira uruhare no kwitabira gahunda za Leta kuko abantu bashyize hamwe ntacyo batageraho.

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO) Ntaganzwa Celestin, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera ubufatanye bafitanye, anasaba ubuyobozi bwa Polisi kuzabahugurira abanyamuryango ku mategeko y’umuhanda no kwicungira umutekano, icyifuzo cyahise cyemerwa na IGP Gasana.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga