Rubavu : Abimuwe ku musozi wa Rubavu ntibagira aho bashyingura

Abimuwe ku musozi wa Rubavu bagatuzwa Kanembwe bavuga ko nta rimbi bagira, ko iyo umuntu yapfuye bajya gusa abaturanyi aho bashyingura mu masambu yabo baturage. Ubuyobozi bw’akarereka Rubavu nabwo ntibuhabanya n’aba baturage ari buvugako mu ngingo y’imari ya 2016 na 2017 hari abaturage bazimurwa, hagashyirwa irimbi.

Mu gihe leta ivuga ko nta muturage wemerewe gushyingura mu rugo, ko ahagombwa gushyingurwa ari mu irimbi rusange rizwi; abimuwe ku musozi wa Rubavu bavuga ko bamaze imyaka igera kuri itandatu batujwe Kanembwe, ngo muri iyi myaka yose bahabaye ntibagira irimbi.

Jean Baptiste Twahirwa n’umwe mu batuye muri uyu mudugudu aragira ati:« kugeza ubu ngubu nta rimbi dufite hano kujya gushyingura ni ukujya gutira mu baturanyi, dushyingura mu baturage ».

Jean Baptiste, siwe gusa kuko n’abagenzi be bahuriza kuri iki kibazo. Umubyeyi w’imyaka 41 avuga ko iki kibazo cyo kutagira irimbi kibakomereye kuko iyo umuntu yapfuye, ukajya gushakisha aho umushyingura biba bitoroshye kuko ushobora gusaba abaturanyi batatu ntawe urakwemerera. Aba baturage basaba ababishinzwe  guhabwa aho bashyingura.

Uwampayizina Marie Grace, umuyobozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko iki kibazo kizwi, ariko ngo kugirango babone aho bashyira irimbi bisaba ko hari abaturage babanza kwimurwa. Gusa ngo byarateganijwe mu ngengo y’umwaka utaha 2016 / 2017 kuko babonye aho bazashyira irimbi, mu murenge wa Cyanzarwe no mu murenge wa Rubavu ahari agasozi abaturage bahuriraho.

Uwimana Ferdinand  

Umwanditsi

Learn More →