Abunzi ku isonga mu gukemura ibibazo bisanzwe bisiragira mu nkiko

Ubwo hahugurwaga abunzi bo mu turere dutanu (Nyarugenge, Gicumbi, Burera, Nyabihu, Ngororero) ku mikorere yabo, Minisiteri y’Ubutabera (Minijust) yatangaje ko bitezweho kuzaba baza ku isonga mu gufasha inzego z’ubutabera kuko bazajya bakemura ibibazo by’abaturage ku kigero cya 95%.

Umuyobozi wa serivisi ishinzwe kugeza ubutabera ku baturage muri MINIJUST, Yankurije Odette, avuga ko abunzi bakora neza, ari na yo mpamvu bafitiwe icyizere.

Ibyo yabitangaje mu mahugurwa yateguwe na MINIJUST ifatanyije n’Umuryango wigenga utera inkunga ibikorwa by’ubutabera (RCN). Avuga ko azagera ku bunzi bo mu turere twa Nyarugenge, Gicumbi, Burera, Nyabihu na Ngororero.

Yagize ati “Ibibazo bikemukira muri komite z’abunzi biri hejuru ya 80% nk’uko byari bimeze umwaka ushize, intego twihaye ni uko mu cyerekezo 2020, abunzi bazaba bakemura ibibazo ku kigero cya 95%”.

Nkuko akomeza abitangaza, mu mwaka w’ingengo y’imali 2015-2016, abunzi bakiriye ibirego 47.966, muri byo 44.679 bihwanye na 93% bikemukira kuri uru rwego, ari yo mpamvu kubongerera ubushobozi ngo ari ingenzi.

Abahuguwe barabyishimira

Umwe mu bahuguwe avuga ko aya mahugurwa azagira akamaro gakomeye mu mikorere yabo. Agira ati “Hari ibyo twajyaga dukora nabi ntitunamenye ko byakozwe mu buryo butari bwo, aya mahugurwa azadusigira ubumenyi buhagije buzadufasha kunga abaturage, cyane ko ari yo ya mbere y’ingenzi tubonye nyuma yo gutorwa”.

Bamwe mu bunzi mu mwambaro wabo w'akazi.
Bamwe mu bunzi mu mwambaro wabo w’akazi.

Ubusanzwe bamwe mu bunzi bakora nta bumenyi buhagije bafite mu gucyemura amakimbirane, bakunga abantu basa n’abagereranya ariko nta mategeko abagenga bagendeyeho.

Umuyobozi wa RCN mu Rwanda, Hugo Moudiki Jombwe, avuga ko bahisemo gukorana n’abunzi kuko bafatiye runini abaturage.

Agira ati “Abunzi ni ingirakamaro cyane. Umurimo wabo w’ibanze ni ugufasha abaturage gukemura ibibazo byabo mu mahoro, bigatuma badasiragira mu nkiko batanatakaza umwanya wabo n’amafaranga. Ibyo bituma babona uko bikorera imirimo ibateza imbere”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko inkunga batera abunzi ari iy’amahugurwa ahoraho ndetse n’ibikoresho bakenera mu kazi kabo.

Umushinga wa RCN wo kongerera ubushobozi abunzi uterwa inkunga n’igihugu cya Suwede, ukaba uzamara imyaka ine. Uzatwara ingengo y’imari igera kuri miliyari eshatu na miliyoni 140 z’amafaranga y’u Rwanda.

Karegeya Jean Baptiste

Umwanditsi

Learn More →