Ku Gitsina Gore, dore ukuri kw’ibintu bitanu bizakugora kumva kuribo

Benshi mubagize igitsina Gore, mu kuri kwabo bagira hari bimwe mubyo abagabo bakwiye kumenya ndetse badakwiye gutindaho cyangwa ngo bibarakaze mu gihe batabiboneye ibisubizo kuko igitsina gore kidakunze gushyira ukuri kwabyo hanze.

Dore bimwe mu bintu bitanu kubona ukuri kwabyo bizakugora ndetse ukabivamo ariko kandi ukirinda kurakara kuko uzasanga bisa nk’ibiri muri benshi mu gitsina gore kutabivugaho ukuri  atari ikibazo kiri kuri umwe ahubwo bisa nk’ibiri rusanjye.

  • Imyaka y’amavuko: Kubaza igitsina gore ibijyanye n’imyaka afite ni kimwe mu bintu bigoye ko bazakubwizaho ukuri. Yaba abakiri bato ku gitsina gore, baba abakuze. ukuri ku myaka y’amavuko kuragora ku kuvuga cyane kuko bahora bumva baryoherwa no kuba bato. Aha biragora cyane kuko hari n’uwo uzasanga akuze yemwe yaba n’umukecuru ariko wabimubwira bikarangira uri kwicuza icyo wabimubwiriraga( kumwita mukecuru cyangwa ubundi buryo bumwereka ko akuze, ashaje) ntibakunda ubagaragaza ko bashaje cyangwa bakuze.
  • Igitsina gabo bakundanye cyangwa bakoranye Imibonano mpuzabitsina: iki ni kimwe mubyo igitsina gore gikunze guhisha, kigoye kukivugaho ukuri. iki kandi ni kimwe mubyo bagiraho ubwiru bukomeye kuburyo kubwira abasore cyangwa abagabo abo bakundanye cyangwa bagiranye imibonano mpuzabitsina bizakugora kubibumvana. kugira ngo babivuge imbere y’abasore cyangwa abagabo babakunda ushobora kubitegereza igihe ariko sinkwijeje igisubizo kizabaturukamo. Ntugomba kubitindaho cyangwa ngo bikubabaze mu gihe utabiboneye igisubizo nyacyo kuko ukuri kwabyo utazapfa ku kubwirwa.
  • Inshuti z’abasore cyangwa abagabo bakundanye mu buzima: Nubwo iki gifitanye isano n’icyo tumaze kuvuga ho hejuru, biragoye ko umukobwa cyangwa umugore muzaganira akakubwira ukuri ku basore cyangwa umubare w’abagabo yakundanye nabo mu buzima bwe. Ibi nabyo ntibizakubabaze cyangwa se ngo ubitindeho mu gihe utabonye igisubizo cy’ukuri.
  • Impamvu yo gutandukana: Iki ni kimwe mu bigora igitsina gore kubivugaho ukuri, ni kimwe kandi mubitabaryohera ku byumva no kubivugaho. Benshi mubo muzaganira uzategereza ukuri kwabyo ukubure. Hari n’uwo uzabibaza aho kugusubiza aturike arire kuko bamwe hari aho uzaba ubakoze batifuzaga kuvuga. Iki ngo birinda kukivuga no kugitindaho kuko baba batifuza gusubiza amaso inyuma birinda kuba bazahura nabyo cyangwa ibisa n’ibyo babonye byaba byarabaye bibaturutseho cyangwa biturutse kubakunzi babo bakundanye.
  • Imyambaro n’Imirimbo: Mu gihe igitsina gore kibajijwe n’igitsina Gabo kubijyanye n’imyambaro cyangwa imirimbo y’ubwiza, kenshi igisubizo gihabwa igitsina gabo kinyuranye  kure n’igihabwa igitsina gore. Igisubizo umugabo cyangwa umusore azabona kizaza kiri hasi y’igiciro uyu mukobwa cyangwa umugore yatanze abigura. Impamvu yo kubeshya igitsina gabo kuri iki giciro cyangwa ikiguzi zishingira kuri byinshi birimo no gushaka kwerekana ko atari umuntu usesagura, ko yambara ibidahenze, ko ari umunyamutima mwiza n’ibindi. Ibi nyamara bizatandukana cyane n’uko azabibwira umukobwa cyangwa umugore mugenzi we. Imbere ya mugenzi we umwe cyangwa benshi azababwira ndetse abumvishe ko ibyo yambara yaba imyenda cyangwa imirimbo atari iby’igiciro gito, ko ndetse yabitumije hanze cyangwa yabiguze ahantu hakomeye, hahenze. Imbere ya bagenzi be ibiciro arabihanika ndetse yemwe n’aho yabiguriye.

 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →