Muhanga: Basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abafatanyabikorwa bagera kuri 200, baganirijwe na Polisi y’u Rwanda basabwa kuba ku isonga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kugira uruhare mu ikumirwa ry’ibindi byaha muri rusanjye.

Abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano bagera kuri 200 bo mu karere ka Muhanga basabwe kongera imbaraga mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha.

Ibi byasabwe ibyiciro birimo abahagarariye Kompanyi zitwara abagenzi mu modoka, abayobozi b’Amashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuri moto n’amagare, abakaraningufu, n’abagize Komite zo kubungabunga umutekano mu murenge wa Nyamabuye.

Barimo kandi abahuzabikorwa b’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha mu mirenge ya Muhanga, Nyamabuye, Shyogwe na Cyeza na bamwe mu bashakanye babanaga mu makimbirane basigaye babanye neza.

Babikanguriwe taliki 5 Nzeri 2016 mu nama bagiranye n’ubuyobozi bw’aka karere n’inzego z’umutekano, iyo nama ikaba yarabereye mu kagari ka Gitarama , ho mu murenge wa Nyamabuye.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortuné yabwiye abo bakuriye ibyo byiciro ati:” Ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye zirimo iza Leta n’izigenga ni ingenzi kugira ngo umutekano ukomeze gusigasirwa. Kugira ngo ibyo bigerweho; hagomba kubaho guhanahana amakuru ku gihe hagati yazo”.

Yagize kandi ati:”Umugabo cyangwa umugore uhohotera uwo bashakanye aba atanga urugero rubi ku bana babo, ku bo babana mu rugo; ndetse no ku baturanyi babo. Iryo hohoterwa riri mu bituma abana bahunga iwabo bakajya ku mihanda; aho baba mu buzima bubi no kuhakorera ibyaha bitandukanye nko kunywa ibiyobyabwenge”.

Mukagatana yashimye Polisi y’u Rwanda ku bikorwa byayo; birimo kunga imiryango ibanye mu makimbirane, kurengera ibidukikije, kurwanya ibiyobyabwenge, inda zitateganyijwe mu rubyiruko, n’icuruzwa ry’abantu.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’agashami gashinzwe iyubahirizwa ry’uburinganire muri Polisi y’u Rwanda, Superintendent of Police (SP) Pélagie Dusabe yababwiye ko umugabo cyangwa umugore uhoza ku nkeke uwo bashakanye, kumukubita cyangwa kumubuza uburenganzira ku mutungo aba amuhohotera; kandi ko bihanwa n’amategeko mu Rwanda.

Yagize ati:”Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ritera umutekano muke mu muryango; kandi bene uwo muryango  ntushobora gutera imbere kubera ubwumvikane buke buwurangwamo. Mufite rero inshingano zo guhindura imyumvire yose ishobora gutera iryo hohoterwa”.

SP Dusabe, yabasabye kandi gukangurira abandi kwirinda ibiyobyabwenge kuko biri mu bitera ababinyoye gukora ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yasoje abasaba gutanga amakuru y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuri nomero ya telefone itishyurwa 3512, cyangwa bakagana sitasiyo ya Polisi ibegereye.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →