APR FC iraje abakinnyi n’abakunzi ba Rayon Sports nabi

Mu mukino w’ishiraniro uhuza aya makipe yombi y’amakeba, APR FC yanze gukorerwaho amateka na Rayon Sports aho yanze gutsindwa nayo inshuro eshatu zikurikiranye.

Ikipe ya APR FC, kuri uyu wa kane taliki ya 15 Nzeli 2016 yatsinze itababariye mukeba wayo Rayon Sports aho yanayibujije kuyikoreraho amateka yo kuba yayitsinda inshuro 3 zikurikiranye.

Umwaka ushize ubwo aya makipe yaherukaga guhura, haba mugikombe cya shampiyona, imikino ibiri bakinnye umwe barawunganyije naho undi Rayon Sports iwutsinda APR FC itayigiriye impuhwe kuko yayitsinze ibitego 4-0 hanyuma mugikombe cy’amahoro ikayisubira 1-0, bivuga ko mu nshuro 3 bahuye umwaka ushize Rayon Sports yayitsinze inshuro ebyiri aho yashakaga kuyikoreraho amateka iyitsinda inshuro ya 3.

Murwambariro rwa APR babyinaga intsinzi.
Murwambariro rwa APR FC babyinaga intsinzi.

Iteka, aya makipe yombi ajya guhura havuzwe amagambo menshi, habayeho imihigo mubakunzi bayo. Ni nako umukino w’uyu munsi byari bimeze kuko wabimburiwe no guterana amagambo ku mpande zombi bamwe bumvisha abandi ko bashaka kubakoreraho amateka bakabatsinda inshuro 3 zikurikiranya abandi nabo bavuga bati burya si buno.

Mu bitego 3-0 ikipe ya APR FC yatsinze Rayon Sports, bibiri byinjiye mu minota 15 y’igice cya mbere ikindi kimwe kiboneka mugice cya 2 cy’umukino. Ntako ikipe ya APR FC itakoze ngo ishyiremo icyakane nibura ngo ikuremo umwenda yabitswemo umwaka ushize ariko byanze. Uko ni nako kandi Rayon Sports yarwanaga no kureba ko yabona igitego nibura kimwe ariko byanze umukino urangira inyagiwe 3-0.

Murwambariro rwa Rayon Sports nta wavuganaga n'undi.
Murwambariro rwa Rayon Sports nta wavuganaga n’undi.

Kuba ikipe ya APR FC yatsinze Rayon Sports FC, byayihesheje kuzakina umukino wanyuma n’ikipe ya AS Vita Club yo muri Kongo Kinshasa. Iyi kipe ya Vita Club, yageze ku mukino wa nyuma itsinze ikipe ya Kiyovu Sport ibifashijwemo n’umunyarwanda Sugira Ernest ukinira iyi kipe.

Ibyago bya Rayon Sports muri iri rushanwa ryateguwe n’ikipe ya AS Kigali ni uko ivuye muri iri rushanwa itsinzwe n’abakeba bayo bose. Yatsinzwe n’ikipe ya Kiyovu sport itari yarigeze na rimwe iyikuraho amanota atatu mu gihe cy’imyaka ine ishize isubirwa kandi na APR FC mu keba wayo bahora bahanganye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →