Kicukiro: Gitifu w’akarere arahakana ibivugwa ko yaba yeguye mu kazi

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro (ES) yateye utwatsi amakuru yazindutse atangazwa ko yaba yeguye kumirimo ye mu karere.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 17 Nzeli 2016, amakuru yazindutse acicikana ku mbuga za whatsapp no mubantu batandukanye, avuga ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro Rukebanuka Adalbert yaba yeguye ku mirimo ye yatewe utwatsi.

Rukebanuka Adalbert, umunyamabanga nshingwabikorwa (ES) w’akarere ka Kicukiro yateye utwatsi aya makuru avuga ko rwose ibyo bivugwa ataribyo ko bamubeshyera, ko atazi aho byavuye.

Ku murongo wa Telefone ngendanwa, Rukebanuka yabwiye ikinyamakuru intyoza.com ati:” Sorry, wampamagaye nyoboye inama nubu ndacyayoboye inama. ibyo wumvise ni ibihuha. Reka reka! nubu nyoboye inama y’akazi ku karere, ariko se ubwo waba weguye ukayobora inama”.

Rukebanuka, ibi yabitangarije intyoza.com nyuma y’uko yari yamushakishije ku murongo wa Telefone ye ngendanwa ntaboneke ndetse n’ubutumwa yari yohererejwe ntabashe guhita abusubiza. Gusa yavuze ko impamvu ari uko yari ayoboye inama.

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Dr Nyirahabimana Jeanne, ku murongo wa Telefone ye ngendanwa yabwiye ikinyamakuru intyoza.com ko amakuru y’ubwegure bwa Rukebanuka Adalbert atayazi.

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi ubwo hatangazwaga amanota y’imihigo y’uturere, yagaye cyane akarere ka Kicukiro avuga ko bibabaje cyane kuba akarere karajyaga kaza mu myanya ya mbere ariko ubu kakaba kabyiganira mu myanya y’inyuma.                                                                                                        

Minisitiri w’Intebe Murekezi, yavuze ko ubuyobozi bw’akarere nta murongo w’imiyoborere bufite bukoreramo. Ko bukwiye kwisubiraho, yavuze ko muri nyobozi harimo ikibazo, ko no muri Technical kwa Gitifu w’akarere hari ikibazo bakwiye kureba bakanoza neza. muri make Gitifu w’akarere yari yanenzwe imikorere.

Bamwe mu bakurikirira hafi n’abasesenguzi, batangaza ko naho ukwegura kwe kwaba kwari ukuri gushobora kuburizwamo mugihe amakuru yo kwegura yaba yagiye hanze mbere y’uko bitangazwa mu buryo bw’umugaragaro (official).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kicukiro: Gitifu w’akarere arahakana ibivugwa ko yaba yeguye mu kazi

  1. papa September 20, 2016 at 7:59 am

    Abo bose nabashaka gutesha umutwe Abayobozi b’Akarere ka Kicukiro kuko mbona Imihigo ikomeje kandi imibanire yabo nta gatotsi tubonamo. RUKEBANUKA Adalbert ni umugabo warezwe , wahawe ubupfura kandi akorana neza n’abakozi bose, njyewe nasanze ari umuntu wicisha bugufi.

    Ahubwo nagira inama Abayobozi b’Akarere ahubwo gushyira imbere ibikorwa begera abaturage naho ubundi urabona hari abantu bashaka kubatesha umurongo. Erega nabonye n’umwaka ushize bafite ibikorwa byiza cyane byakozwe.

Comments are closed.