Dr Munyakazi Leopold ukekwaho Jenoside yagejejwe kubutaka bw’u Rwanda

Umunyarwanda Dr Munyakazi Leopold w’imyaka 65 y’amavuko wari umaze imyaka 12 arwana urugamba rwo kutoherezwa mu Rwanda byarangiye urugamba arwana rumutsinze ubu ari mu Rwanda.

Saa kumi n’imwe na mirongo ine z’umugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 28 Nzeli 2016, nibwo indege yari izanye ukekwaho jenoside, Dr Leopold Munyakazi  yageze ku butaka bw’u Rwanda  ivuye Alabama  muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho urugamba rwe rwo kwanga koherezwa mu Rwanda rwarangiriye.

Dr Munyakazi w’imyaka 65 y’amavuko, ashinjwa kuba yarabaye umwe mu bateguye jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, aho afatwa nk’uwabibye ingengabitekerezo yatumye habaho gutikira kwa miliyoni irenga y’Abatutsi.

Indege ikigera ku butaka bw’u Rwanda, Dr Munyakazi yagumyemo nk’iminota 20 aho yari arinzwe n’Abanyamerika biteguraga kumuhererekanya n’abapolisi b’u Rwanda.

Dr Munyakazi Leopold yururukaga indege.
Dr Munyakazi Leopold yururukaga indege.

Amanuka mu myenda ye isanzwe, Dr Munyakazi yashyikirijwe abapolisi b’u Rwanda , hakaba hari, Assistant Commissioner of Police (ACP) Anthony Kulamba, uyobora ishami rya Interpol muri Polisi y’u Rwanda, uyobora ishami rishinzwe gushakisha abakoze jenoside(GFTU) Jean Bosco Siboyintore n’abo muri Ambasade y’Amerika mu Rwanda.

Dr Munyakazi, yahise ajyanwa mu cyumba abonaniramo n’umwunganira hakurikijwe amategeko n’uburenganzira bwe mbere y’uko atangira guhatwa ibibazo n’ubugenzacyaha.

Avuga kuri uku koherezwa, ACP Kukamba yagize ati:” Aba ari ikibazo cy’igihe kugirango ukurikiranyweho jenoside wihishe ubutabera afatwe nk’uko byagenze kuri Munyakazi. Ntituzahwema kubahiga aho bari hose”.

Dr Munyakazi yoherejwe nyuma y’igihe kirekire ashakisha ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Dr Munyakazi, yahise ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mbere y’uko ashyikirizwa ubushinjacyaha, igihe cyitazarenga iminsi itanu nk’uko biteganywa n’itegeko.

Nk’uko impapuro zikubiyemo ibyo ashinjwa zibigaragaza, uwahoze ari umunyamabanga w’Urugaga rw’Abakozi CESTRAR n’umwarimu wa kaminuza, ashinjwa jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, ubwicanyi no kwibasira inyoko muntu, akaba yari yafashwe nyuma ya jenoside nyuma aza kurekurwa by’agateganyo, aho yahise ahungira muri Amerika.

Dr Munyakazi, ashinjwa kuba umwe mu mpuguke zari mu cyahoze ari kaminuza y’u Rwanda bacengeje ku mugaragaro ingengabitekerezo yahezaga Abatutsi mu mashuri no mu kazi.

Umuvugizi w’ Ubushinjacyaha bukuru Faustin Nkusi yagize kandi  ati:” Muri jenoside, uyu mugabo yafatanyije na burugumesitiri Mbarubukeye Jean mu gushishikariza abantu kurimbura Abatutsi muri Kayenzi, mu karere ka Muhanga iki gihe, aho yategetse Interahamwe guhiga umututsi aho ari hose”.

Dr Munyakazi Leopold mu maboko ya Polisi y'u Rwanda.
Dr Munyakazi Leopold mu maboko ya Polisi y’u Rwanda.

Ashinjwa kandi gutera inkunga y’ibitekerezo by’ubutagondwa ubutegetsi bubi bwariho, byaganishaga mu gutegura jenoside yafatwaga nk’igisubizo cya nyuma cy’ikibazo cya politiki, nk’uko impapuro zimushinja zibigaragaza.

Hari n’aho zigaragaza ko Dr Munyakazi yabwiye Interahamwe ko zigomba kwitandukanya n’Abatutsi zambara amakoma; nyuma bakigabanyamo kabiri, aho na Munyakazi ubwe yagaragaye mu gice cyagiye kwica uwitwa Felicien Ugirashebuja.

Nkusi yagize kandi ati:”Twiyemeje kuzamuha ubutabera nyabwo nk’uko amategeko abiteganya, urubanza rwe ruzabera mu karere ka Muhanga aho bivugwa ko yakoreye ibyaha”.

Guhera muri 2005, Amerika imaze kohereza abakekwaho jenoside bane aribo Enos Kagaba, Jean Marie Vianney Mudahinyuka alias Zuzu, Marie Claire Mukeshimana na Dr Munyakazi Leopold.

Kugeza ubu, u Rwanda rwashyize hanze impapuro 600 zo gufata abakekwaho ibyaha bya jenoside ku isi hose ariko bake muri bo nibo bamaze gufatwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Dr Munyakazi Leopold ukekwaho Jenoside yagejejwe kubutaka bw’u Rwanda

  1. BONIFACE September 30, 2016 at 6:57 am

    Nibyo ubutabera nibukore akazi kabwo abo bagabo basize bahekuye u Rwanda bakagenda baziko batazagaruka, ubu isi yabaye umudugudu inzego zose zirakorana kw’isi hose cyane cyane izumutekano aho umuntu akorera icyaha mu Rwanda agafatirwa iburayi. n’ibindi bihugu n’ibirebereho batuzanire abo banyabyaha tubaburanishe kuko ubutabera bwo mu Rwanda bwamaze gutera imbere amahanga arabwizera, gusa icyaha cya genoside ntigisaza n’abandi bazafatwa kandi bahanwe.

Comments are closed.