Isano muzi ya ndi umunyarwanda igomba kuranga umunyarwanda ni igihango agirana narwo kidatatirwa, kizira kwisamburiraho nk’ihene.
Mu biganiro byabereye mu karere ka kamonyi kuri uyu wa kane taliki ya 6 ukwakira 2016, kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, byahuje abayobozi batandukanye mu karere ka kamonyi, Nyobozi y’akarere, abagize njyanama, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abandi bahagarariye inzego zitandukanye, babagarutse ku gaciro nyako k’umunyarwanda, indangagaciro no kwibukiranya icyerekezo gikwiye kuranga umunyarwanda witeguye gufatanya n’abandi mu gusigasira ibyagezweho.
Iyi gahunda y’ibiganiro, yaje ihurirana n’icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge kiri gusatira umusozo, abari mu biganiro barushijeho kungurana ibitekerezo ku mateka yagiye aranga u Rwanda, ibyo abanyarwanda banyuzemo nuko barenga ibibatanya bagatahiriza umugozi umwe aho kwisenyeraho kandi ibyo bakora biri mu nyungu zabo bwite.
Mbonyingabo Christophe, umuyobozi w’umuryango CARSA ugira uruhare mu guhuza no gufasha imiryango y’abakoze Jenoside n’abo biciye, yavuze ko bikwiye kuvugisha ukuri, abantu bakirekura bakareka kubakira ku mitwaro y’inzigo kuko ngo ibyo bubaka ari nk’inzu bagomba kubakana kandi bakayibanamo ntawe usiganya undi.
Padiri Innocent Consolateur akaba na Komiseri muri komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, mu kiganiro yatanze yibukije uruhare rwa buri wese mu guca ingoyi z’ibimuvuna agaharanira guhindura amateka y’u Rwanda akaba meza buri wese yishimira. Yagarutse ku ntambwe imaze guterwa muri gahunda ya Ndi umunyarwanda n’icyifuzwa kuri buri wese.
Padiri Consolateur yagize ati:” Igihe gahunda ya Ndi Umunyarwanda yatangiriye n’aho igeze, iragenda ikangurira abanyarwanda kubana, kumva ko bagomba kwiyumvamo ubunyarwanda mbere y’ibindi byose”.
Padiri Consolateur, yakomeje avuga ko ibimaze gukorwa ari byinshi mu nzego zose ariko kandi ngo inzira iracyari ndende, kwigisha ngo ni byiza ko bikorwa ariko kandi ngo icyambere ni uko umunyarwanda agira igihugu yiyumvamo nacyo kikamwiyumvamo akarwanira kugikorera.
Bimwe mu bikiri mu nzira zigoranye bigaragara nk’imbogamizi ndetse bigomba gushyirwamo imbaraga, bishingiye ku gukangurira cyane ababyeyi gutinyuka kuganira n’abana, kuvugisha ukuri ku mateka y’u Rwanda ariko by’umwihariko amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Indi mbogamizi ni aho hari bamwe bakinangiye banga kwishyura imitungo ndetse n’ikibazo cy’ababuze ababo batarabasha kumenya aho bashyizwe kandi hari ubwo usanga hari ababizi bakabiceceka.
Ukuri kurabohora, Padiri Consolateur avuga ko inzira ari ndende ariko ko kandi kuyicamo neza bisaba ko abantu bavuga batanyuze kuruhande, bakavuga ukuri ngo kuko ibyo abanyarwanda bavuga ari ibyabo bwite atari iby’ahandi.
Ngenzi primiani, umwe mubitabiriye ibi biganiro, avuga ko gahunda ya Ndi umunyarwanda ari nziza kuko ifasha abanyarwanda kongera gusubra ku isoko, kwiga amateka yaranze u Rwanda bagasubira ku bumwe bwahozeho.
Ngenzi, avuga ko icyo abona gikwiriye gushyirwamo imbaraga ndetse kikaba cyafasha benshi ari ugushyira imbaraga mu kwigisha, mu bukangurambaga bushingiye ku guha umwanya abantu bafite ibyo bigisha cyangwa babwira abandi bahereye ku ngero z’ibyo bazi atari byo bize gusa, babwiwe cyangwa basomye, ahubwo abantu bafite ubuhamya bwiza, imyitwarire iboneye yabera abandi urugero rwiza rwo guhinduka imbere y’ababwirwa kuko ngo iyo ubwira umuntu umuha ingero z’ibyo uzi wabashije cyangwa wakoze bimworohera ku kumva.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com