Kamonyi: Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama yaba yeguye

Amakuru agera ku kinyamakuru intyoza.com aravuga ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama Sebagabo francois yaba yamaze kwegura ku mirimo yo kuyobora umurenge.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 14 Ukwakira 2016, amakuru agera ku kinyamakuru intyoza.com aravuga ko Sebagabo Francois, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama yaba yamaze kwegura.

Iyegura cyangwa iyeguzwa ry’uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama, ngo ryaba rije rikurikira ibikorwa bitari byiza byamuvuzweho byo kuba hari inzu y’abatishoboye mu murenge ayobora bivugwa ko yabayemo igihe kirenze umwaka atayishyura.

Ubwo ikinyamakuru intyoza.com cyageragezaga kuvugana na Sebagabo kuri telefone ngendanwa y’akazi, yari ifitwe n’undi mukozi w’uyu murenge avuga ko Gitifu we ntawe uhari ko gusa kuba ariwe uyifite ari ibisanzwe.

Ageragejwe guhamagarwa kuri Telefone ye bwite ngendanwa, Sebagabo yasabye umunyamakuru wamuhamagaye kumuha ubutumwa bugufi(SMS), Nyuma yo kubuhabwa abazwa niba koko yaba yeguye n’impamvu zabiteye, ntabwo yigeze agira icyo asubiza ku butumwa yahawe.

Udahemuka Aimable, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, ku murongo wa Telefone ngendanwa ubwo yavuganaga n’intyoza.com, abazwa ku iyegura cyangwa iyeguzwa ry’uyu mu gitifu, yavuze ko ari mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ariko ko nahuguka aribwo araza kugira icyo avuga.

Inkuru irambuye ku iyegura cyangwa iyeguzwa ry’uyu Sebagabo Francois, turakomeza kuyigukurikiranira, ubwo turagira ibirenze ibi tumenya n’ubuyobozi bukatuvugisha turabigutangariza. Gumana n’intyoza.com

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

3 thoughts on “Kamonyi: Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama yaba yeguye

  1. Batigol October 14, 2016 at 10:19 am

    Yoo twizereko ko ataribyo kuko Sebagabo ubundi yakoraga neza.

  2. Sylvestre October 14, 2016 at 6:19 pm

    Kabisa akarere kacu kamaze gutera Imbere aho basigaye bakosora n’abanyamakosa”Aimable we izina niryo muntu kabisa ntuhemuka koko komereza aho abaturage twagutoreye kuturenganura tukuri inyuma

  3. Sarambuye October 14, 2016 at 6:29 pm

    Nyakubahwa Muyobozi w’Akarere nk’abarezi bo mukigo cy’ishuri cya GS ASPEK Kayenzi natwe turatabariza abanyeshuri babakobwa basambanyirizwa mu icumbi ry’umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Kayenzi ushinzwe Discipline Agafatanya n’Umuyobozi wacu Directeur kuzinzika aya makuru uyu muyobozi w’ikigo nderabuzima yatumazeho abanyeshuri mudufashe nimushaka aya makuru by’imvaho muze mutubaze abarezi(abarimu)muri ASPEKA kuko aba banyeshyuri bafatiweyo bahabwa igihano cyo kudakora ibizamini kuko bahawe weekend (ibi byabaye mugihembwe cyaahize

Comments are closed.