Kamonyi: Kongere y’urubyiruko rwa RPF Yashyize hanze ibyifuzo birimo guca ubushomeri

Urubyiruko rw’umuryango wa RPF inkotanyi mu karere ka Kamonyi, muri kongere yarwo yabaye kuri iki cyumweru taliki ya 16 ukwakira 2016, rwagaragaje inyota rufite mu kwiyubaka no kubaka igihugu rurandura cyane ubushomeri.

Kuri iki cyumweru taliki ya 16 ukwakira 2016 urubyiruko rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi, nyuma ya kongere yaruhuje rwahagurutse rugaragaje ko kimwe mu byihutirwa rugiye gukora ari ugushaka umuti w’ubushomeri buvugwa mu rubyiruko.

Mu biganiro byaranze kongere y’uru rubyiruko, rwahawe amasomo atandukanye arukangurira kwihangira imirimo no kwiteza imbere, rwahawe kandi amasomo yo kwirinda ubutagondwa no kurwanya iterabwoba, ruhabwa amasomo arukangurira kurushaho gukunda igihugu n’ayandi.

Ishimwe Jules Christian, uhagarariye urubyiruko rwa RPF-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi, yatangarije intyoza.com ko imigabo n’imigambi bafite ari myishi kandi ko yose igamije kwiteza imbere no guteza igihugu imbere muri rusanjye, ariko kandi by’umwihariko ngo bagomba guharanira kurandura ubushomeri mu rubyiruko.

Agira ati:” ingamba zo ni nyinshi ariko zimwe zirasanzwe ni ugukomereza kurizo, turi abesamihigo ba Kamonyi dushaka gukomeza kwesa imihigo tudasubira inyuma, tuzashinga amakoperative aduhuza nk’urubyiruko, tuzashyiraho amatsinda yo kwizigamira n’ibindi bizatuma urubyiruko rwivana mu bukene ubushomeri tukabusezerera”.

urubyiruko-1

Ishimwe, avuga kandi ko mu ntego nyinshi bafite nk’urubyiruko rwa RPF-Inkotanyi zose ari ngari mu buryo bwo gukomeza kwiyubaka banaharanira ishema ryo gukomeza gutwara ibikombe dore ko no mu mihigo y’urubyiruko y’uyu mwaka wa 2015-2016 mu gihugu hose urubyiruko rwa Kamonyi arirwo rwesheje imihigo rugatwara igikombe.

Tuyizere Thadee, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu akanaba ahagarariye RPF-Inkotanyi mu karere, avuga ko iyi kongere yaje igamije kongera ikibatsi mubyo urubyiruko rusanzwe rukora.

urubyiruko-rpf1

Kubahuza ngo byari mu rwego rwo kubibutsa ko bagomba kumenya ikirezi bambaye, kuba baravuye ku mwanya wa 30 bagafata uwambere ngo ni ibyo bagomba gufata no kwiyemeza kutarekura, ngo bagomba kumva ko bagifite inshingano zikomeye zo kongera umurego mubyo bakora.

Tuyizere, akomeza avuga ko nk’urubyiruko rufite imbaraga z’igihugu kandi zubaka bagomba gukora neza gukora byinshi kandi vuba. Ibitekerezo ubushake n’imbaraga bafite ngo ntabwo bigomba gupfa ubusa, bigomba gukoreshwa mu kwiyubaka no kubaka igihugu muri rusanjye.

rpf-k

Iyi kongere y’urubyiruko rwa RPF-Inkotanyi muri aka karere ka Kamonyi, urubyiruko rwayigaragarijemo ko rwiteguye gutanga imbaraga zarwo mu kubaka igihugu ndetse kandi rwiyemeza ko rugiye gutegura amatora y’umukuru w’igihugu azaba umwaka utaha wa 2017 aho ruvuga ko 100% rugomba gushyigikira Perezida Paul Kagame wamaze kwemerera abanyarwanda ko azongera kwiyamamaza mu gihe babimusabaga.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter  

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →