Amatora yo gusimbura Nyakwigendera Senateri Mucyo Jean de Dieu ari hafi

Nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Senateri Mucyo Jean de Dieu, Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko italiki y’amatora y’ugomba kumusimbura ari iya 1 ukuboza 2016.

Mucyo Jean de Dieu, yari umusenateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena, yari mu nteko nk’umusenateri wari uhagarariye intara y’amajyepfo. yitabye Imana mu buryo butunguranye Taliki ya 3 Ukwakira 2016.

Komisiyo y’Igihugu y’amatora, yashyize ku mugaragaro itangazo rimenyesha igihe amatora y’ugomba kumusimbura ateganyirijwe ndetse n’ibisabwa ushaka kwinjira mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena kugira ngo asimbure Mucyo.

Prof Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora niwe washyize umukono ku itangazo rimenyekanisha italiki y’amatora ndetse n’ibisabwa abakandida. Itangazo ryashyizweho umukono na Prof Kalisa Mbanda kuri uyu wa 19 ukwakira 2016, rivuga ko iyi Komisiyo imenyesha abantu bose bujuje ibyangombwa ko hateganyijwe amatora yo gusimbura Umusenateri utorerwa mu Ntara y’Amajyepfo, amatora akaba ateganyijwe taliki ya 1 Ukuboza 2016, kwakira kandidatire z’abashaka guhatanira uyu mwanya byo bikazatangira taliki 25 ukwakira 2016 aho bizarangira kuwa 31 Ugushyingo 2016, ku cyicaro cy’iyi Komisiyo.

Nk’uko biteganywa n’ingingo y’117 y’Itegeko No 27/2010 ryo kuwa 19 Kanama 2010 rigenga amatora, Umusenateri agomba kuba ari Umunyarwanda w’indakemwa, afite nibura impamyabumenyi ihanitse cyangwa ihwanye na yo, cyangwa yarakoze imirimo yo mu rwego rwo hejuru, muri Leta cyangwa mu bikorera.

Agomba kandi kuba atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki, afite nibura imyaka 40 y’amavuko kandi atarakatiwe ku buryo budasubirwaho igihano cy’iremezo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu.

Umunyarwanda wese wujuje ibisabwa kandi wifuza guhatanira uyu mwanya w’umusenateri, agomba gutanga kandidatire iherekejwe n’amazina ye yose ahuye n’ari mu ndangamuntu, umwirondoro ugaragaza italiki y’amavuko n’aho yavukiye, umwuga we n’aho atuye.

Agomba no gutanga icyemezo cye cy’amavuko kitarengeje amezi atatu gitanzwe, agatanga amafoto ye abiri magufi y’amabara, fotokopi y’indangamuntu ye, icyemezo cye cy’ubutabera kitarengeje amezi atatu gitanzwe, ibyo byose bigaherekezwa n’icyemezo yashyizeho umukono cyangwa igikumwe gihamya ko inyandiko yasabwe kandi yatanze muri dosiye ye zihuje n’ukuri.

Dore imwe mu mirimo Senateri Mucyo Jean de Dieu yagiye akora:

1980-1985: Minijust ashinzwe imishahara y’abakozi

1991-1994: UNICEF na DAF muri EMUJECO

1994-2003: Umusirikare avamo afite ipeti rya Kapiteni

1995-1999: Diregiteri muri Minijuste, Umucamanza mu rukiko rwa gisirikare

1999-2003: Minisitiri w’ubutabera n’imikoranire y’inzego

2003-2006: Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika

2006-2007: Yayoboye Komisiyo ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside

2008-2015: Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG

2015-2016: Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →