Nyuma y’imyaka itatu, ACP Badege yagaruwe kuba umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

ACP Theos Badege, nyuma yo kuyobora ishami rya Polisi y’u Rwanda ry’ubugenzacyaha n’iperereza (CID) yagaruwe ku mwanya w’ubuvugizi bwa Polisi y’u Rwanda yahozeho.

Kuri uyu wa mbere Taliki ya 24 Ukwakira 2016, nibwo inkuru yabaye kimomo mu bitangazamakuru bitandukanye ko ACP Theos Badege wari umaze iminsi itari mike ayoboye ishami ry’ubugenzacyaha n’iperereza muri Polisi y’u Rwanda (CID) yagaruwe kuba umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda akanabifatanya no kuba ushinzwe imikoranire ya Polisi n’izindi nzego.

ACP Theos Badege, asimbuye kuri uyu mwanya ACP Celestin Twahirwa wagizwe umuyobozi w’urwego rwa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage mu kwicungira umutekano (Community Policing).

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

2 thoughts on “Nyuma y’imyaka itatu, ACP Badege yagaruwe kuba umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

  1. Mbaraga jimmy October 26, 2016 at 8:28 am

    tumuhaye ikaze mu mirimo mishya ashinzwe nubwo atarubwambere ayikoze ndeste nuwo asimbuye tumushimiye kukazi keza yakoze natwe abaturage twiteguye gukorana nawe tumuha amakuru y,umutekano iwacu

  2. Kaberuka joel October 26, 2016 at 8:39 am

    uwo muyobozi turamwishimiye, turamwize kumiyoborere myiza natwe twiteguye kumufasha mukazi ke dutanga amakuru kugihe kandi yizewe

Comments are closed.