Kamonyi: Hegitari zisaga 100 z’ubuso bwari buteweho imyaka itandukanye zangijwe n’urubura

Imvura n’amahindu bidasanzwe byaguye kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 ugushyingo 2016, byangije ibitari bike mu karere ka kamonyi kuburyo bigoye ko abaturage bagira icyo baramura mu murima.

Mu murenge wa Kayumbu ho mu karere ka Kamonyi niho imvura ivanze n’amahindu byigirije nkana mu myaka y’abaturage kuko hegitari zigera ku ijana mu midugudu 2 zangijwe kuburyo nta muturage uzageramo.

Amahindu (urubura) ndetse n’iyi mvura bidasanzwe byibasiye cyane Akagari ka Muyange mu midugudu yako nka Murambi, Kangezi ndetse n’igice cya Kaje aho mu myaka yari mu mirima nta kwirirwa abaturage bageramo uretse kuba hashakwa ubundi buryo bwo kureba uko batera indi dore ko ntawamenya ko higeze imyaka.

Hirya no hino mu mirima y'imyaka itandukanye nguku uko urubura rwari rwahagize.
Hirya no hino mu mirima y’imyaka itandukanye nguku uko urubura rwari rwahagize.

Ubuyobozi bw’uyu murenge, bwatangaje ko iyi mvura ndetse n’amahindu byaguye mu buryo butunguranye byangije byinshi ndetse bikaba nta muturage uzigera agera mu murima. Hateganijwe inama y’ubuyobozi n’abaturage kugira ngo barebe ko hari icyakorwa kindi nko gushaka imbuto yindi yo gutera ahari hasanzwe imyaka yangiritse.

urubura-kayumbu1

Uretse muri aka karere ka Kamonyi, amakuru agera ku kinyamakuru intyoza.com, ahamya ko no muturere tumwe na tumwe hirya no hino mu gihugu twaba twagushije iyi mvura n’amahindu ndetse ngo imyaka mu mirima ikaba yangiritse, amazu ndetse na bimwe mu bikorwa remezo bikaba bitasigaye.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →