Polisi y’u Rwanda yatangiye gusimbuza abapolisi bari muri Sudani y’epfo

Icyiciro cya mbere cy’abapolisi 120 bagarutse mu Rwanda bava muri Sudani y’Epfo ku italiki 4 Ugushyingo 2016 ubwo Polisi y’u Rwanda yatangiraga gusimbuza umutwe wa RWAFPU1 ugizwe n’abapolisi 240 umaze umwaka wose ukorera muri kiriya gihugu.

Abapolisi baje, bakiriwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe na Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye, akaba n’umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi (NPC), aherekejwe n’abandi bapolisi bakuru.

Bageze mu Rwanda nyuma y’amasaha make Polisi yohereje abandi 120  muri 240  bagize RWAFPU2 iyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Eric Mutsinzi , uyu mutwe ukaba ugiye gusimbura RWAFPU1 mu butumwa bwa UNMISS , ikambitse ahitwa Makalal, muri Upper Nile.

Abapolisi basimbuye abandi muri Sudani y'epfo.
Abapolisi basimbuye abandi muri Sudani y’epfo.

Imitwe ya FPU iba izobereye mu kubungabunga umutekano no kugarura ituze nk’ahakoraniye abantu benshi, gufasha mu bikorwa byo gutanga imfashanyo ku baturage bababaye, guherekeza no kurinda ibikorwa bya Loni n’ibindi.

Abapolisi bagarutse bambitswe imidali y’ishimwe muri Kanama, by’umwihariko kubera akazi bakoze muri aka gace ka Malakal.

polisi-sudani

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege akaba yagize ati:”Iyi ni gahunda y’ihinduranya ya buri mwaka ikorwa mu butumwa bwose burimo abapolisi b’u Rwanda. Bazagenda mu byiciro bibiri by’abapolisi 120 kimwe kimwe, abandi 120 bakaba bagomba kuza bamaze gusimburwa na bagenzi babo 120 mu ntangiro z’icyumweru gitaha”.

Yongeyeho ati:” Uku kohereza abapolisi biri muri gahunda n’ubushake by’u Rwanda mu gutanga umusanzu mu butumwa bw’amahoro mu bihugu biwukeneye”.

Yavuze kandi ko, ihinduranya n’iyohereza ry’abapolisi bya buri mwaka, bigaragaza icyizere umuryango mpuzamahanga ufitiye u Rwanda kubera umusanzu warwo mu guharanira amahoro ku isi.

Kugeza ubu, Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi bagera ku  1000 barimo nibura 30 ku ijana by’abagore mu butumwa bw’amahoro bwa Loni butanu butandukanye.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →