Umugabo afunzwe akurikiranyweho iyicarubozo ry’abana batatu

Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yafashe umugabo ukurikiranyweho gukorera iyicarubozo abana batatu yakubise yarangiza akanabashimuta.

Umugabo witwa Gashema Emmanuel w’imyaka 39, utuye mu kagari ka Rwampara mu murenge wa Nyarugenge , akarere ka Nyarugenge niwe wafashwe ku italiki ya 6 Ugushyingo 2016 akurikiranyweho kuba yarakoreye iyicarubozo aba bana ashinja kumwiba amafaranga 27,500 n’agakapu ko mu ntoki, yaburiye mu modoka yari yahagaritse mu gace k’iwabo w’aba bana, ubwo yari yatashyeyo ubukwe ku wa gatandatu ushize.

Polisi itangaza ko, aba bana bari mu kigero cy’imyaka 14,10 n’imyaka 9  bakomoka  mu murenge wa Nzige, akarere ka Rwamagana, akaba ari ho yabakuye mu gicuku cyo ku italiki 5 Ugushyingo 2016, nyuma yo kubakubita yarangiza akabatwa  ahagenewe gushyira imitwaro mu modoka akabazana i Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police(SP) Emmanuel Hitayezu avuga ko nyuma yo kubageza I Kigali, uyu mugabo yabonye bameze nabi kubera inkoni bari bakubiswe, yigira inama yo kubajyana ku kigo nderabuzima cya Rwampara, atinya kubaha abaganga bari baraye izamu, niko kubasigira umuzamu w’ikigo aritahira.

SP Hitayezu agira ati:”Ibi bikimara kuba, twabonye amakuru y’uko hari abana batatu bavanywe mu karere ka Rwamagana bari ku kigo nderabuzima ariko bigaragara ko bakubiswe kandi badafite ubitaho kuko uwabazanye yahise yigendera”.

Yakomeje agira ati:” Iperereza ryahise ritangira muri icyo gicuku maze mu ma saa yine za mugitondo ku italiki 6 Ugushyingo 2016, hafatwa Gashema Emmanuel, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge mu gihe abana bahise bajyanwa ku kigo Isange One Stop Center ku Kacyiru ngo harebwe uburemere bw’ibyo baba barakorewe maze bafashwe”.

Kuri iki gikorwa, SP Hitayezu avuga ko, mu buryo ubwo ari bwo bwose, nta muntu ufite uburenganzira bwo kwihanira mu gihe hari inzego zishinzwe kurenganura no guhanisha uwaba yakoze icyinyuranyije n’amategeko cyose

Aha yagize ati:”Uretse ko ari n’abana, n’umuntu mukuru ntakwiye gukubitwa no gutwarwa ahagenewe imitwaro mu modoka tutitaye ku cyo yaba yakoze, inzego zo kwiyambaza zirimo na Polisi zirahari kandi kuri buri rwego”.

Yahamagariye abanyarwanda hirya no hino mu gihugu guhamagara kuri 3512 bagatanga amakuru muri Polisi  agamije kurwanya no gukumira ihohoterwa rikorerwa abana, uyu ukaba ari umurongo wa telefoni utishyuzwa wahamagara igihe cyose.

Ingingo ya 218 ivuga ku byo kubabaza umwana bikabije, kumujujubya cyangwa kumuha ibihano biremereye, ivuga ko umuntu wese ubabaza umwana bikabije, umujujubya cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa se bitesha agaciro, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).

Iyo kimwe mu byaha bivugwa mu gika kibanziriza iki kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000). Iyo icyo cyaha kimuviriyemo urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →