Hillary Clinton yatowe na benshi ariko ubwinshi bw’abamutoye ntacyo bwamumariye

Hillary Clinton wiyamamarizaga kuba Perezida w’igihugu cy’igihangange cya Amerika, yatowe ku majwi y’abantu benshi ariko byarangiye Donald Trump ariwe utsinze.

Mu matora yahuje abakandida Donald Trump ndetse na Hillary Clinton kuko aribo bavugwaga cyane mu bihe byo kwiyamamaza muri Amerika bahataniraga kuyobora iki gihugu cy’igihangange, Hillary yatowe ku majwi menshi y’abaturage ariko birangira atsinzwe.

Urebeye ku by’amajwi rusanjye, Hillary Clinton mu bigaragara niwe wakagombye kuba yicara ku ntebe yo kuyobora iki gihugu cy’igihangange cya Amerika kuko arusha Donald Trump amajwi mu buryo bukurikira:

Hillary Clinton yagize 59,814,018 Votes

Donald Trump yagize 59,611,678 Votes

Iyi shusho ikwereka neza uko Hillary na Trump batowe ku majwi ya za Ntumwa zihagarariye buri Leta.
Iyi shusho ikwereka neza uko Hillary na Trump batowe ku majwi y’intumwa zihagarariye buri Leta.

Uburyo imiterere y’amatora n’ibarurwa ry’amajwi muri Leta zunze ubumwe za Amerika biteye, bitandukanye cyane n’uburyo ino aha muri Afurika bigenda kuko ino habarwa ubwinshi bw’abantu muri rusanjye bagutoye.

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, gutsinda amatora ntibisaba gusa kuba watowe n’umubare munini w’abaturage, ahubwo nkuko Amerika igizwe na Leta 50 kandi buri Leta ikaba ifite intumwa ziyihagararira ziba zaratowe n’abaturage, izi ntumwa nazo zigira uruhare rukomeye mu gutsinda k’ugomba kuba Perezida wa Amerika.

Donald Trump niwe watsindiye kuba Perezida wa 45 wa Amerika.
Donald Trump niwe watsindiye kuba Perezida wa 45 wa Leta zunze ubumwe za Amerika.

Hagati ya Donald Trump na Hillary Clinton niko byagenze kuko Hillary yagize amajwi menshi mu baturage muri rusanjye ariko Trump amutsindisha kuba yaratowe ku majwi ya za ntumwa zihagararira buri Leta.

Leta zose zigize Amerika uko ari 50 zifite intumwa zigera kuri 538, ikigero cyo gutsinda ni ukugira intumwa 270, aha rero niho Trump yakubitiye Clinton kuko yagejeje amajwi y’intumwa 270 ndetse ararenza kuko yagize 279 bityo yegukana kuba Perezida wa 45 wa Leta zunze ubumwe za Amerika. Hillary Clinton wari watowe na benshi mu baturage amajwi yabo ntacyo yamumariye kuko ku majwi y’intumwa yagize 228 kandi asabwa 270.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →