• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Kamonyi: Umukozi ushinzwe imibereho myiza mu murenge yatawe muri yombi na Polisi

Umwanditsi
November 17, 2016

Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Mugina, yatawe muri yombi n’inzego za Polisi y’u Rwanda muri uyu murenge aho akurikiranyweho irigiswa ry’ibigenewe rubanda.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 17 ugushyingo 2016, Kayiranga Bonaventure umukozi w’umurenge wa Mugina ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yatawe muri yombi n’inzego za Polisi aho akurikiranyweho kurigisa ibyarubanda.

Amakuru agera ku intyoza.com kandi akanemeza n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi ndetse n’inzego za Polisi ari nazo zamutaye muri yombi ni uko uyu mukozi ubu yafashwe akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina.

Emmanuel Bahizi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kamonyi yemeje amakuru y’ifatwa rya Kayiranga Bonaventure, umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Mugina.

Bahizi yagize ati:” Amakuru mfite ni ay’uko yafashwe na Polisi akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mugina, andi makuru mfite ni uko ari gukorwaho iperereza na polisi kubyo imukurikiranyeho byo kurigisa no gukoresha nabi inkunga zigenewe abatishoboye”.

Bahizi, yatangarije intyoza.com kandi ko nk’ubuyobozi bw’akarere hari ibyo bari barabonye by’amakosa yakozwe n’uyu mukozi mu igenzura ryakozwe, avuga kandi ko n’ubuyobozi bwari bwarandikiye uyu mukozi bumusaba ubusobanuro mu bijyanye n’amakosa yari yaragaragajwe n’igenzura(Auditeur interne).

CIP Hakizimana Andre, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo ku murongo wa terefone ngendanwa yemeje amakuru y’ifatwa rya Bonaventure Kayiranga. Avuga ko ari muri sitasiyo ya Polisi ya Mugina aho iperereza kubyo akurikiranyweho rigikomeje kugira ngo huzuzwe Dosiye agezwe imbere y’ubutabera.

CIP Hakizimana, yabwiye kandi intyoza.com ko uyu mukozi Kayiranga Bonaventure, akurikiranyweho kurigisa no gukoresha nabi ibyagenewe rubanda rutishoboye, avuga ko mu gihe icyaha cyamuhama imbere y’amategeko yahanishwa ingingo ya 325 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ku “Ihanwa ry’Icyaha cyo kurigisa cyangwa konona umutungo”. Igira iti:” 1° urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; 2° wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe”.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga