Amatora y’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda asigaje amezi 9 akaba

Mu gihe hasigaye amezi atarenze 9 ngo amatora y’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda abe, abanyarwanda bagomba gutora barasabwa kwihutira gukora igikorwa cyo kwishyirisha kuri Lisiti y’itora.

Mu rwego rwo kwitegura amatora y’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ateganijwe mu mezi icyenda ari imbere, ni ukuvuga umwaka utaha wa 2017, komisiyo y’Igihugu y’amatora ikomeje gushishikariza buri munyarwanda kwihutira igikorwa kirimo kuba cyo kwishyirisha kuri Lisiti y’itora cyangwa kureba ko umuntu ugejeje igihe cy’itora ari kuri Lisiti.

Rutikanga Yohani Bosco, umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’itora yatangarije Radiyo Huguka dukesha iyi nkuru ko kuva taliki ya 14 kugera kuya 30 Kanama 2016 hari abakorerabushake bari hirya no hino mu midugudu n’amalisiti y’itora aho bafasha buri wese kureba ko ari kuri Lisiti y’itora basanga atayiriho bagahita bamushyiraho.

Rutikanga Jean Bosco, umukozi wa NEC hamwe na Brigitte Uwamariya Umunyamakuru wa Radiyo Huguka
Rutikanga Jean Bosco, umukozi wa NEC hamwe na Brigitte Uwamariya Umunyamakuru wa Radiyo Huguka.

Rutikanga, atangaza kandi ko amatora y’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ateganijwe mu kwezi kwa Kanama umwaka utaha wa 2017. Buri munyarwanda wese ugejeje igihe cy’itora asabwa kureba ko ari kuri Lisiti afashijwe n’abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora bari gufasha kuvugurura Lisiti y’itora.

Uretse gufashwa n’abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora mu kwireba no kwiyimura kuri Lisiti y’itora, umuntu wese ugejeje igihe cy’itora ashobora kwireba cyangwa akiyimura bijyanye n’aho uzatorera akoresheje imiyoboro y’itumanaho ya Airtel, MTN hamwe na Tigo ariko ngo ubu hakaba hari gukoreshwa gusa umuyoboro Airtel.

Dore uko wabigenza mu gihe ushaka kwireba ko uri kuri Lisiti y’itora: ujya ahandikirwa ubutumwa bugufu muri telefone yawe, wandikamo ijambo NEC ugasiga akanya, ukandika Nomero y’indangamuntu yawe, ugasiga akanya, ukandika Igihe wavukiye hanyuma ukohereza kuri nomero 7505. Kugeza ububitwara amafaranga 20

Mu gihe ushaka kwiyimura kuri Lisiti y’itora ushaka kugira ngo uzatorere ahantu runaka uzaba uri mu gihe cy’itora dore uko ubigenza: Wandika ijambo Kwimuka, ugasiga akanya ukandika Nomero y’indangamuntu yawe, ugasiga akanya ukandika igihe wavukiye, ugasiga akanya ukandika Akarere, umurenge n’umudugudu uzatoreramo hanyuma ukohereza kuri Nomero 7505. Bitwara amafaranga 20

Hashize imyaka isaga itandatu abanyarwanda bavuye mu matora aheruka y’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda. Amatora aheruka, yabanjirije ayo u Rwanda rwerekejeho ijisho yabaye kuwa 9 Kanama umwaka wa 2010.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →