• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Amatora y’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda asigaje amezi 9 akaba

Umwanditsi
November 19, 2016

Mu gihe hasigaye amezi atarenze 9 ngo amatora y’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda abe, abanyarwanda bagomba gutora barasabwa kwihutira gukora igikorwa cyo kwishyirisha kuri Lisiti y’itora.

Mu rwego rwo kwitegura amatora y’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ateganijwe mu mezi icyenda ari imbere, ni ukuvuga umwaka utaha wa 2017, komisiyo y’Igihugu y’amatora ikomeje gushishikariza buri munyarwanda kwihutira igikorwa kirimo kuba cyo kwishyirisha kuri Lisiti y’itora cyangwa kureba ko umuntu ugejeje igihe cy’itora ari kuri Lisiti.

Rutikanga Yohani Bosco, umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’itora yatangarije Radiyo Huguka dukesha iyi nkuru ko kuva taliki ya 14 kugera kuya 30 Kanama 2016 hari abakorerabushake bari hirya no hino mu midugudu n’amalisiti y’itora aho bafasha buri wese kureba ko ari kuri Lisiti y’itora basanga atayiriho bagahita bamushyiraho.

Rutikanga Jean Bosco, umukozi wa NEC hamwe na Brigitte Uwamariya Umunyamakuru wa Radiyo Huguka
Rutikanga Jean Bosco, umukozi wa NEC hamwe na Brigitte Uwamariya Umunyamakuru wa Radiyo Huguka.

Rutikanga, atangaza kandi ko amatora y’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ateganijwe mu kwezi kwa Kanama umwaka utaha wa 2017. Buri munyarwanda wese ugejeje igihe cy’itora asabwa kureba ko ari kuri Lisiti afashijwe n’abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora bari gufasha kuvugurura Lisiti y’itora.

Uretse gufashwa n’abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora mu kwireba no kwiyimura kuri Lisiti y’itora, umuntu wese ugejeje igihe cy’itora ashobora kwireba cyangwa akiyimura bijyanye n’aho uzatorera akoresheje imiyoboro y’itumanaho ya Airtel, MTN hamwe na Tigo ariko ngo ubu hakaba hari gukoreshwa gusa umuyoboro Airtel.

Dore uko wabigenza mu gihe ushaka kwireba ko uri kuri Lisiti y’itora: ujya ahandikirwa ubutumwa bugufu muri telefone yawe, wandikamo ijambo NEC ugasiga akanya, ukandika Nomero y’indangamuntu yawe, ugasiga akanya, ukandika Igihe wavukiye hanyuma ukohereza kuri nomero 7505. Kugeza ububitwara amafaranga 20

Mu gihe ushaka kwiyimura kuri Lisiti y’itora ushaka kugira ngo uzatorere ahantu runaka uzaba uri mu gihe cy’itora dore uko ubigenza: Wandika ijambo Kwimuka, ugasiga akanya ukandika Nomero y’indangamuntu yawe, ugasiga akanya ukandika igihe wavukiye, ugasiga akanya ukandika Akarere, umurenge n’umudugudu uzatoreramo hanyuma ukohereza kuri Nomero 7505. Bitwara amafaranga 20

Hashize imyaka isaga itandatu abanyarwanda bavuye mu matora aheruka y’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda. Amatora aheruka, yabanjirije ayo u Rwanda rwerekejeho ijisho yabaye kuwa 9 Kanama umwaka wa 2010.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga