Kamonyi: Abarimu babiri batawe muri yombi na polisi muri aka karere

Abarimu babiri bigisha ku kigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Kivumu, batawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi aho bakurikiranyweho gukora inzoga zitemewe n’amategeko.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru intyoza.com arahamya ko abarimu babiri bigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Kivumu mu murenge wa Mugina mu kagari ka Kabugondo umudugudu wa Bihenga bari mu maboko ya Polisi bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mugina.

Mwarimu Edgar Mushimiyintwari hamwe na mugenzi we Didace Muhire nibo batawe muri yombi na Polisi aho ngo bakurikiranyweho gukora inzoga zitemewe n’amategeko.

Udahemuka Aimable, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, yatangarije intyoza.com ko ib’aya makuru nubwo yabimenye ariko ngo aracyabikurikirana.

CIP Andre Hakizimana, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’amajyepfo yatangarije intyoza.com ko agikurikirana iby’aya makuru.

Inkuru irambuye ku ifatwa n’ifungwa ry’aba barezi turacyayibakurikiranira.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →