Guturana n’uruganda rw’Icyayi byatumye bakirigita ifaranga    

Bamwe mu baturage baturiye uruganda rw’icyayi rwa Kitabi ruherereye mu murenge wa Kitabi akarere ka Nyamagabe, batangaza ko guturana n’uruganda byatumye bahora bakora ku ifaranga.

Abaturage basaga ibihumbi 2000 bakorana n’uruganda rw’icyayi rwa Kitabi, baba abafite imirima y’icyayi baba n’abagisoroma n’abaza gukora indi mirimo itandukanye, bahamya ko guturana n’uruganda basanga byarabahaye amahirwe yo kwegera ifaranga kuko ngo imirimo yo mu ruganda no mucyayi kenshi ihoraho kandi ikabaha ifaranga.

Nsabimana Claver ni umuturage wa Kitabi akaba n’umukozi w’uruganda rw’icyayi rwa Kitabi, yatangarije intyoza.com ko mu kuba aturiye uruganda akaba n’umukozi warwo abyishimira. Ahembwa amafaranga 1200 mu ruganda, avuga ko iyo ahembwe bimufasha kugira bimwe mu bibazo akemura, agira ati:” kubera ko nkora akazi ni byiza, nditunze hamwe n’umuryango wanjye”.

Abasoromyi b’Icyayi.

Nyiracumi Josephine, ni umuturage mu kagari ka Mujuga, umudugudu wa Winka umurenge wa Kitabi, afite umugabo n’abana 5, akora mu ruganda nk’umusoromyi w’icyayi aho ikiro kimwe gisoromwe gihemberwa amafaranga 30 y’u Rwanda. avuga ko abasha gusoroma ibiro biri hagati ya 30 na 50 k’umunsi. Kuriwe abona ko kuba akora ndetse agahembwa mu gihe yakoze bimufasha gukemura ibibazo byinshi mu muryango.

Nyiracumi agira ati:” kubera ari ugukora nyine tugahembwa nta mirima dufite yindi yo guhinga, tubona uburyo bwo kwibeshaho bivuye ku ifaranga dukura hano, iyo tutarahembwa dufite Koperative yashyizeho uburyo badukopa ibyo dukeneye mu gihe amafaranga ataraza. Ibindi dushaka agashyirahamwe tujyamo umuntu akajya akuramo akenda yambara”.

Aho abakorera uruganda mu ngeri zitandukanye bafatira ibiribwa n’ibindi bakenye igihe batarahembwa.

Benshi mu baturage baturiye uru ruganda ndetse barukoramo, bahamya ko rubafitiye akamaro kuko babasha kwikenura mubyo bakeneye byaba ibijyanye n’ubukungu ndetse n’ibirebana n’ubuzima rusanjye babamo. Nta muturage ugira ikibazo cyo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ntawe uburara cyangwa ngo abure icyo kurya kandi akora.

Ikibazo abenshi muri aba baturage bahurizaho ni uko babona bakwiye kwongezwa amafaranga bakorera kuko ngo ayo bahembwa babona ari make. Baba abasoroma aho ikiro bahabwa amafaranga 30 baba n’abakozi bwite b’uruganda, baba ndetse n’abahinzi bifitiye imirima y’icyayi dore ko nabo ngo bahabwa amafaranga hagati 150 na 250 ku kiro bagemuye k’uruganda bitewe n’uko igiciro cy’icyayi gihagaze, bose intero ni imwe yo gusaba kwongezwa ifaranga.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →