Abakoresha umuriro w’amashanyarazi n’amazi ibiciro byakubiswe ishoka

Mu gihe hagiye havugwa iby’ibiciro by’Umuriro w’amashanyarazi n’amazi biri hejuru, Ikigo cy’Igihugu ngenzuramikorere gisuzuma imwe mu mirimo ifitiye Igihugu akamaro RURA, cyahanantuye ibiciro by’umuriro w’amashanyarazi n’amazi.

Ikigo cy’Igihugu Ngenzuramikorere gisuzuma imwe mu mirimo ifitiye Igihugu akamaro RURA, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 ukuboza 2016 cyemeje ku mugaragaro ko ibiciro by’umuriro w’amashanyarazi n’amazi byagabanijwe. Iyubahirizwa ry’ibiciro bishya rikazatangirana n’itariki ya mbere Mutarama umwaka utaha wa 2017.

Igenwa ry’ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi hamwe n’amazi, RURA ivuga ko hitawe cyane ku bantu mu buzima bwabo binjiza amafaranga macye. Ku bafite amikoro ariko by’umwihariko abafite inganda zikoresha cyane umuriro mwinshi nubwo kuribo igiciro cyiyongereye ugereranije n’abadafite amikoro nabo hari amasaha amwe n’amwe ibiciro bizajya bikubitwa hasi ku gira ngo nabo boroherezwe mu mikorere yabo.

Umuntu wese ukoresha umuriro uri munsi ya kilowate 15 ku kwezi, azajya yishyuzwa amafaranga y’u Rwanda 89 kuri buri kilowate, bigaragara ko ugereranije n’ibisanzwe abatarenza izo kilowate bagabanyirijwe agera kuri 51% . Umuntu ukoresha umuriro uri hagati ya kilowate 15 na 50 ku kwezi we, azajya yishyura amafaranga y’u Rwanda 182 kuri kilowate, naho ukoresha iziri hejuru ya Kilowate 50 azajya yishyura amafaranga y’u Rwanda 189 kuri kilowate.

Ibiciro byashyizweho, ntabwo ari umwihariko wa bamwe kuri izi Kilowate 15 zibanza. Buri wese azajya azishyura amafaranga 89 kuri Kilowate yaba abafite amikoro n’abatayafite(Abinjiza amafaranga make), itandukanirizo rizajya riba mu gihe utangiye gukoresha izirenze kuri kilowate 15 za mbere kugenda uzamuka bitewe n’ikiciro izo wakoresheje ziherereyemo.

Uretse abantu bivugwa ko bazajya babarirwa ku mafaranga 89 bitewe no gukoresha Kilowate zitarengeje 15 ku kwezi, Abafite Inganda nabo ibiciro byahanantuwe kuko bazajya bishyura amafaranga 83 kuri Kilowate naho Inganda ziciriritse zikishyura amafaranga 90 kuri Kilowate mu gihe inganda nto zizajya zishyura amafaranga 126 kuri Kilowate imwe, bivuge ko inganda zagabanirijwe ari hagati ya 28 na 34%.

Kubijyanye n’ibiciro by’amazi, RURA ivuga ko abazajya bavoma amazi yo kutuzu tw’amazi two mubice bitandukanye by’icyaro ngo nabo bagabanirijwe ibiciro hagendewe ku buryo ayo mazi bavoma abonekamo. Aho bishyuraga amafaranga 10 ku ijerekani imwe bagabanyirijwe 20% ubu bazajya bishyura 8 ku ijerekani, abishyuraga 30 bagabanyirijwe 33% bazajya bishyura 20, abishyuraga 50 bagabanyirijwe 50% bazajya bishyura 25, abishyuraga 24 bagabanyirijwe 21% bazajya bishyura 19 naho abishyuraga 20 bagabanyirijweho 20% kuko bazajya bishyura 16 ku ijerekani.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Abakoresha umuriro w’amashanyarazi n’amazi ibiciro byakubiswe ishoka

  1. Ben December 15, 2016 at 11:34 am

    mujye mwandika umutwe w inkuru wuzuye neza, ubwo c nkaba bazamuriye ibiciro urumva urumva basomye iyi nkuru mugahura urumva wabambwira ko ibiciro babikubise ishoka ???

Comments are closed.