• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Kamonyi: Impanuka y’imodoka yahitanye ubuzima bw’umwe abandi babiri barakomereka

Umwanditsi
December 16, 2016

Kuri uyu mugoroba wa tariki ya 15 ukuboza 2016, ahitwa mu rwabashyashya ho mu murenge wa gacurabwenge habereye impanuka y’ivatiri yahitenye ubuzima bw’umwe mubo yaritwaye.

Ahitwa mu Rwabashyashya urenze gato ahitwa mu Nkoto werekeza kamonyi, kuri uyu mugoroba wa tariki ya 15 ukuboza 2016, imodoka y’ivatiri Carina E ifite Pulaki RAC 047 E yakoze impanuka yahitanye ubuzima bw’umuntu umwe abandi babiri barakomereka aho bahise bajyanwa kwa muganga.

CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, aganira n’intyoza.com k’umurongo wa Telefone ngendanwa, yahamije amakuru y’iyi mpanuka ndetse yemeza ko umuntu umwe yahaburiye ubuzima abandi babiri bagakomereka.

CIP Kabanda yagize ati:” mu murenge wa Gacurabwenge, akagari ka Gihinga umudugudu wa Nyagasozi, ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 22, ivatiri TOYOTA Carina E yari ifite Pulaki RAC 047 E yari itwawe n’umushoferi witwa Niyodusenga Placide, yarenze umuhanda igonga ikamyo yari iparitse yari yarapfiriye ku muhanda, umuntu umwe yahasize ubuzima abandi babiri barimo umushoferi wari uyitwaye n’undi umwe wari mu modoka barakomereka”.

Iperereza ku intandaro y’icyateje iyi mpanuka riracyakorwa nkuko CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano mu muhanda yabitangarije intyoza.com.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga