Kamonyi: Impanuka y’imodoka yahitanye ubuzima bw’umwe abandi babiri barakomereka

Kuri uyu mugoroba wa tariki ya 15 ukuboza 2016, ahitwa mu rwabashyashya ho mu murenge wa gacurabwenge habereye impanuka y’ivatiri yahitenye ubuzima bw’umwe mubo yaritwaye.

Ahitwa mu Rwabashyashya urenze gato ahitwa mu Nkoto werekeza kamonyi, kuri uyu mugoroba wa tariki ya 15 ukuboza 2016, imodoka y’ivatiri Carina E ifite Pulaki RAC 047 E yakoze impanuka yahitanye ubuzima bw’umuntu umwe abandi babiri barakomereka aho bahise bajyanwa kwa muganga.

CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, aganira n’intyoza.com k’umurongo wa Telefone ngendanwa, yahamije amakuru y’iyi mpanuka ndetse yemeza ko umuntu umwe yahaburiye ubuzima abandi babiri bagakomereka.

CIP Kabanda yagize ati:” mu murenge wa Gacurabwenge, akagari ka Gihinga umudugudu wa Nyagasozi, ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 22, ivatiri TOYOTA Carina E yari ifite Pulaki RAC 047 E yari itwawe n’umushoferi witwa Niyodusenga Placide, yarenze umuhanda igonga ikamyo yari iparitse yari yarapfiriye ku muhanda, umuntu umwe yahasize ubuzima abandi babiri barimo umushoferi wari uyitwaye n’undi umwe wari mu modoka barakomereka”.

Iperereza ku intandaro y’icyateje iyi mpanuka riracyakorwa nkuko CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano mu muhanda yabitangarije intyoza.com.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →