• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Musenyeri Nzakamwita yahuye n’akaga imbere ya Evode Uwizeyimana

Umwanditsi
December 16, 2016

Ku munsi wa nyuma w’inama y’Igihugu ya 14 y’umushyikirano, umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana yateye ishoti igitekerezo cya Musenyeri Nzakamwita avuga ko nta shingiro gifite.

Evode Uwizeyimana, umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, mu mvugo ye yagaragaje ko Musenyeri Nzakamwita uyobora Diyoseze ya Byumba igitekerezo yatanze ku muryango nta shingiro gifite ndetse yibaza uko amenya ibibazo byo mu ngo atarashatse.

Evode Uwizeyimana yagize ati:” Nashatse kugira icyo mvuga ku cyo bise igitekerezo cya Musenyeri Nzakamwita, nibaza ko dukwiye kutareka ngo kigende, yavuze ngo umutekano urahari kandi ni mwiza turabishima, ariko iyo ugeze mu ngo usanga ntawo, iyi ni imvugo abantu badakwiye kureka ko igende gutyo”. Umunyamategeko Evode Uwizeyimana akanaba umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko yanakomeje yibaza uko Musenyeri amenya iby’ingo kandi atarubatse.

Yagize ati:”Njyewe nabanje kwibaza ngo abibwirwa n’iki ko Musenyeri nta rugo agira. Yavuze ikibazo cy’abagore bica abagabo babo cyangwa abagabo bica abagore, abana bica ababyeyi, nta Sosiyete nimwe yo muri iyi si ya Nyagasani itagira icyaha na kimwe”.

Bernard Makuza, Perezida wa Sena y’u Rwanda yafashe ijambo agira icyo avuga aho yerekanye ko anyuranije n’ibyo Evode Uwizeyimana yari amaze kuvuga yerekana ko igitekerezo cya Musenyeri cyumvikanye ko kandi gifite ishingiro. Yagize ati:” Ngira ngo igitekerezo cyumvikanye kandi icyo Musenyeri Sylverien yavugaga ni ikintu kitureba nk’umuryango nyarwanda”.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga