Kamonyi: Intore ziri mu itorero zakuwe ku karubanda zihabwa izina ry’Ubutore

Intore z’Impeshakurama (Izina ry’ubutore ryahawe izi ntore) zikora mu rwego rw’ubuzima, zakuwe ku karubanda zihabwa Izina ndetse zihabwa n’Ikivugo.

Kuri uyu wa kane tariki ya 22 ukuboza 2016, mu kigo cy’ishuri cya ECOSE Musambira ahari kubera itorero rw’abakora mu rwego rw’ubuzima, izi ntore zakuwe ku karubanda zambarira gutumwa ndetse zinahabwa ikivugo kiranga Intore.

Tuyizere Thadee, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu yatangarije intyoza.com ko uyu ari umwe mu mihanga ikorwa mu gihe Intore yatojwe babona igeze igihe cyo kuba yatumwa ntitenguhe uwayitumye.

Abayobozi batandukanye mu karere bari bitabiriye umuhango wo gukura intore ku karubanda bakaziha Izina n’icyivugo.

Yagize ati:” Umuhango wo gukura intore ku karubanda, ni umuhango dukora Intore zimaze guhugurwa(Gutozwa) zimaze guhanbwa amasomo atandukanye  umuntu abona zimaze kugera igihe cyo kuba zatumwa”.

Tuyizere, akomeza avuga ko bumwe mu butumwa bwahawe izi Ntore ari uko ubwambere bahawe Izina riranga intore imaze gutozwa, izina bahawe ryitwa” Impeshakurama” uretse izina kandi ngo banahawe ikivugo kibaranga kigira kiti:” Ndi Impeshakurama, Ndi Umurinzi w’Umurage wa Gihanga, Ndi Imbangukira gutabara Mparanira ubuzima buzira umuze, Nkaba ku isonga mu kubaka u Rwanda rushya n’Iterambere rya Afurika”.

Intore zishimiye Gukurwa ku karubanda zigahabwa Izina n’icyivugo.

Tuyizere, avuga ko igikorwa izi ntore zakorewe cyo Kuzikura ku Karubanda zigahabwa Izina n’Icyivugo ari igikorwa ngo kizitegurira isozwa ry’itorero kuko kigaragaza ko ubutumwa bahawe babwakiriye ndetse ko biteguye gutumwa nk’Intore zatojwe. Icyo izi ntore zigiye gukora ngo ni ukunoza Imihigo yazo kuko mu gusoza itorero zigomba guhiga imbere y’ubuyobozi ko zigiye gushyira mu bikorwa ubutumwa zihawe.

Izi Ntore z’Impeshakurama, ni ikiciro cya mbere gitojwe kuko nyuma yabo hari ibindi byiciro 2 bigomba gutozwa, iki kiciro cyari kigizwe n’abakozi bakora mu rwego rw’Ubuzima 125, iki kiciro cya mbere cy’iri Torero cyatangiye Tariki ya 18 ukuboza kikazasozwa kuwa 24 ukuboza 2016 aho hazahita hakurikiraho icyiciro cya kabiri.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →