Kamonyi: Imiryango 12 y’Abarokotse Jenoside batishoboye bafashijwe kwishimira Noheli

Abagize ihuriro ry’amadini n’amatorero bakorera mu murenge wa Rukoma, bahaye imiryango 12 y’abarokotse Jenoside batishoboye ibyo kubafasha kwishimira Noheli no kurangiza umwaka bagatangira undi bishimye.  

Ibiribwa bigizwe n’Umuceri, Isukari, Umunyu, Amavuta yo gutekesha, Ifu y’Ibigori( Kawunga), Biswi z’abana hamwe n’amasabune byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 400 nibyo byakusanyijwe n’ihuriro ry’amadini n’amatorero bakorera mu murenge wa Rukoma babishyikiriza imiryango 12 itishoboye y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rwego rwo kubaha Noheli banabifuriza Umwaka mushya wa 2017. Iki gikorwa cyabaye kuwa 23 ukuboza 2016 mu mudugudu wa Kanyinya ari naho iyi miryango ituye.

Uretse kubaha ibiribwa bitunga umubiri ndetse n’amasabune abafasha kwisukura ku mubiri no kumesa imyambaro, banahawe Bibiliya nk’Ijambo ry’Imana ngo bajye barisoma bakuremo ibibatungira Roho(Ibitunga ubugingo) kuko ngo ibiribwa babirya bigashira ariko ngo Ijambo ry’Imana ryo rikazahoraho iteka.

Bimwe mu bigize impano yahawe iyi miryango.

Abagize iyi miryango 12 bishimiye iki gikorwa. Bavuga ko batari bazi uko bizabagendekera mu gihe abandi bizihiza iminsi mikuru dore ko ngo benshi batunzwe n’inkunga y’ingoboka nayo bavuga ko haciye amezi atari make itabageraho. Ibiryo ngo baherutse guhabwa byari bugufi kubashirana kuko ngo bari bahawe ibiro 7 by’ibigori n’ibiro 7 by’Ibishyimbo muri gahunda iri henshi mu gihugu y’ibiribwa birimo gutangwa.

Umukecuru Daforoza ari kumwe n’abamuherekeje bamutwaje ingunga yahawe.

Umukecuru Daforoza Ntirubabarira yanejejwe n’iki gikorwa. Agira ati:” Ndishimye, Ndanezerewe, Mudukuyeyo rwose, nta kintu nagombaga kuba niteguje Noheli rwose, singishobora no kujya guhinga ahari amatongo y’iwacu, Imana ibahe imigisha isubize aho mukuye”.

Reverand Pasiteri Mudenge Jean Damascene, umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero akorera mu murenge wa Rukoma, avuga ko iki gikorwa cyateguwe n’iri huriro nyuma y’uko ngo umuyobozi w’umurenge abafashije kurishyiraho ndetse akanabaha igitekerezo cyo gusura iyi miryango maze ngo nabo bakigaho bagasanga bikwiye ari nabwo bahitaga babishyira mu bikorwa.

Igikorwa cyo gusangira bifurizanya Noheli Nziza n’Umwaka mushya.

Rev. Pasiteri Mudenge agira ati:” Turi mu minsi mikuru, uyu mudugudu urimo incike za Jenoside yakorewe Abatutsi, urimo impfubyi, urimo abantu batishoboye, kwishimana n’abo bantu mudasangiye udukeya mufite ntabwo byaba bisobanutse. Twabazaniye rero ifunguro ry’umunsi mukuru kugira ngo tuzasangire umunsi mukuru ariko namwe mwacanye muziko”.

V/Mayor Prisca Uwamahoro, aganira n’abitabiriye uyu muhango.

Uwamahoro Prisca, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yashimiye uruhare rw’abagize ihuriro ry’amadini n’amatorero mu gufasha ubuyobozi kwita ku batishoboye ndetse no muzindi gahunda za Leta bagiramo uruhare. Yijeje kandi abatishoboye ko inkunga y’ingoboka bamaze iminsi batabona ko ngo mu minsi ya vuba igiye kubageraho kuko ngo amafaranga bamaze kuyabona.

Abana nabo kubyo bakunda ntibibagiranye. Bahawe Biswi na Fanta.

Iyi miryango uko ari 12, buri umwe wagenewe Bibiliya nk’Ijambo ry’Imana, uhabwa ibiro 10 by’Umuceri, uhabwa ibiro 10 by’ifu y’Ibigori(kawunga), uhabwa kandi ibiro 3 by’Isukari, imiti ibiri y’Isabune, Umunyu, Amavuta, Biswi z’abana hanyuma kandi banasangiriye hamwe Fanta bishimira iminsi mikuru.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →