Imodoka y’ivatiri ku muhanda uva Nyabugogo ugana Gatsata yafashwe n’inkongi y’umuriro

 

Ahagana mu masaha ya saa tatu z’igitondo, imodoka yo mubwoko bw’ivatiri yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya ku bw’amahirwe igobokwa na Polisi izimya umuriro.

Imodoka ifite pulaki nomero RAB 854 K yo mu bwoko bw’amavatiri, kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Mutarama 2017 ahagana saa tatu za mugitondo yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya.

Iyi modoka, ubwo yafatwaga n’inkongi y’umuriro yarimo umushoferi gusa wari uyitwaye ava mu bice bya Nyabugogo yerekeza mu Gatsata. Ku bw’amahirwe shoferi ntacyo yabaye kandi n’imodoka ntabwo yahiye ngo ikongoke yose.

Habaye aha Polisi n’imodoka zayo zabugenewe mu kuzimya inkongi.

Imodoka igifatwa n’inkongi y’umuriro, yagobotswe n’imodoka ya Polisi yagenewe kuzimya inkongi bityo bituma idashya ngo ikongoke.

CIP Emmanuel Kabanda umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yahamirije intyoza.com amakuru y’iyi nkongi y’umuriro yafashe iyi modoka. Avuga kandi ko ntawaguye muri iyi mpanuka, ko ndetse iperereza ririmo gukorwa mu rwego rwo gushaka kumenya icyateje iyi nkongi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →