Abanyarwanda bafatiwe i Burundi bakatiwe n’urukiko gufungwa

Abanyarwanda 11 n’undi umwe abategetsi b’u Burundi bavuga ko bafatiwe k’ubutaka bwabo batwaye amabuye y’agaciro bari bibye muri iki gihugu bayajyana mu Rwanda, bakatiwe n’urukiko imyaka hagati y’irindwi na cumi n’itanu y’igifungo.

Urukiko rukuru rwo mu Ntara ya Kayanza, kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Mutarama 2017 rwakatiye abo abategetsi b’u Burundi bavuga ko ari abanyarwanda 11 n’undi umwe igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi na cumi n’itanu aho bafashwe bagashyikirizwa uru rukiko baregwa ubujura bw’amabuye y’agaciro (Coltan).

Bose uko bafashwe, imyaka y’igifungo bakatiwe ntabwo ingana, babiri muri aba bakatiwe gufungwa imyaka cumi n’itanu hanyuma abasigaye nabo bahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi atandatu.

Muri aba bahawe igihano cy’imyaka 15 y’igifungo, amakuru agera ku intyoza.com avuga ko harimo umurundi umwe witwa BAMPANZE Emmanuel hamwe n’uvugwa ko ari umunyarwanda witwa NKUNDIYE François.

Urubanza rw’aba bantu bivugwa ko ari abanyarwanda n’undi umwe, ni urubanza rwihuse cyane kuko bafashwe mu ijoro rya tariki ya 12 Mutarama 2017 bugacya tariki ya 13 bacirwa urubanza.

Pierre Nkurikiye, Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi yari yatangaje ku rubuga rwe rwa Twitter ko muri rusanjye bari bakumyabiri na batatu, gusa ngo abatari mubo urukiko rwahaye ibihano byo gufungwa ngo ni abirutse bagasiga abashinzwe umutekano ntibabashe kubafata. Aya mabuye y’agaciro ya Coltan bafatanywe ngo apima ibiro 1077 nkuko umuvugizi w’igipolisi mu Burundi yabitangaje.

Amwe mu makuru agera ku intyoza.com, avuga ko ubushinjacyaha bw’u Burundi ngo bwari bwasabye ko bafungwa imyaka 20 buri umwe n’ihazabu y’ibihumbi 20 by’amarundi hisunzwe ingingo y’158 y’igitabo cy’amategeko agenga iby’ubucukuzi, gusa urukiko mu bubasha bwarwo rwafashe umwanzuro w’ibihano twavuze hejuru.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →